Mu murenge wa Remera umudugudu wa Giporoso ya 1 ku muhanda uva kwa Rwahama werekeza muri gare ya Remera, harabarizwa umugore udafite aho aba.

Uyu mugore ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, afite umwana. Akoresheje ururimi rw’amarenga yemeza ko adafite aho aba.

Aganira n’ ibiyagabigari.rw , yavuze ko afite ikibazo cy’inzara. Twamubajije niba afite ibyangombwa kugira ngo tumenye aho atuye, avuga ko ntabyo afite.

Abagenda kuri uyu muhanda ahakunze kwicara uyu mugore ubana n’ ubumuga bwo kutumva no kuvuga, bavuga ko ahamaze igihe kirekire kuko aba asaba uhanyuze wese.

Ubwo twakurikiranaga iyi nkuru, twagerageje kuvugana n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Remera, ntiyitaba telefoni.

Mu gihe nta gikozwe ngo abadafite aho baba ngo bahabwe icumbi, ntibizorohera ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali guca burundu abasabiriza.

Gakwaya Jean de Dieu

 

 

 

Musubize