Nkuko bitangazwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, imvura yaguye mu ijoro ryakeye yasenye amazu y’abaturage.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter, iyi minisiteri, yavuze ko mu karere ka Gatsibo inzu zasenyutse kubera inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura irimo urubura.

Uretse mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba havugwa imvura yasenyeye abaturage, mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru naho hagaragaye imvuye nynshi.

Iyi Minisiteri irahamagarira abaturage gufata neza amazi no kuyabyaza umusaruro. Yagize iti “Mu turere Gatsibo na Gicumbi haraye haguye imvura irimo urubura n’umuyaga. Abaturage barashishikarizwa gufata amazi no kuyabyaza umusaruro.”

 

Musubize