Nkubiri Alfred, umunyemari wamenyekanye cyane mu Ntara y’Iburasirazuba kubera ibikorwa byogushyigikira ubuhinzi n’ubworozi ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.
Ntubwo ntanzego zemera kujya ahagaragara, abayobozi ba Minisiteri y’ubuhinzi bavuga ko iby’itabwa muri yombi rya Nkubiri ndetse n ifungwa rye bivugwa ko rifitanye isano n’ifumbire yo mu bwoko bwa DAP yari yakuye muri Arabia Saudite ariko Minagri igasanga ifite ikibazo cy’ubuhehere buri hejuru ugereranyije n’ubwemewe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Abandi bavuga ko Nkubiri afite isoko ryokwinjija (Import) ifumbire ariko kuyigurisha mubaturage aribya Reserve Force (Inkeragutabara). Ifumbire yazanywe mu Rwanda na sosiyete Enas y’umushoramari Alfred Nkubiri ni toni 733, ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minagri yagaragaje ko ibyemezo by’ubushobozi bw’ifumbire bitangwa na nyir’uruganda byakemanzwe kuko ngo amakuru yari ariho yari atandukanye n’ibyanditswe ku mifuka, kandi ko nta bisobanuro Nkubiri yabitanzeho.
Ibi byatumye tariki ya 31 Gicurasi 2016, iyi Minisiteri yandikira Nkubiri ibaruwa imusaba gusubiza iyo fumbire aho yayikuye bitarenze iminsi 15, ariko ngo ntiyubahiriza amabwiriza ahubwo ayiha abaturage bo mu Turere twa Gakenke, Nyabihu na Rubavu.
Imizi y’ibibazo arimo
Gusa, amakuru dufitiye gihamya, nuko Bwana Nkubiri Alfred, yasabwe kenshi nishyaka RPF-Inkotanyi ko bagira imigabane muri enterprise ye yitwa Enas y’umushoramari Alfred Nkubiri akabyanga. Aho niho akaga kahereye.
Enterprise ya Nkubiri yitwa ENAS iherereye KK697st, Gikondo-Rwandex, Kicukiro District,
P.O. BOX 2690 Kigali-Rwanda. Ikoresha abakozi 500. Yashoye imari mubuhinzi bw’umuceri, ubworozi bwa Kijyambere, ubuhinzi bw’ibigori, nubuhinzi no gutunganya ikawa. Akorana n’abaturage kenshi mu ntara y’iburasirazuba mugutenza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Umwe munshiti za Nkubiri, bavuganye n’ikinyamakuru www.ibiyagabigari.rw basabye ko tutavuga amazina yabo, batubwiye ko nyuma yubusabe bwa RPF-Inkotanyi bwanzwe, hakurikiyeho ubusabe bwa Reserve Force nayo ishaka imigabane muri ENAS(enterprise Nkubiri Alfred&Sons,.) nabyo arabyanga kuko yabonaga bitumvikana uko umuntu akora abandi bakaza gufata imigabane uko bishakiye.
Inshuti ze zimwe, zivuga ko iyo utanze imigabane ya company yawe, birangira RPF ikujyanye company amaherezo. Ariko bakavuga ko abacurunzi benshi bafite amafaranga, atarayabo ahubwo ari “abashumba” –bitirwa company ariko ataribo banyirayo Nyakuri.
Nkubiri, amaze kwangira RPF ndetse na Reserve Force gufata imigabane muri ENAS, ibibazo byatangiye kuza ari uruhuri ndetse kugeza aho afungiwe. Bamwe munshuti ze bavuga ko yizize kuko ntawuburana nabamurusha imbaraga.
Abo bacuruzi, bavuga ko burigihe uwanze gutanga imigabane ye muri kigo cye, amererwa nabi ndetse bishobora kumuviramo kuhasiga ubuzima. Ibyo ariko, aba bacuruzi ntabwo bemera ko wabafata amajwi, cyangwa wa Bafotora ndetse nibashaka ko amazina yabo, yatangazwa. Ariko bemeza ko buri mucuruzi ukorera mu Rwanda, agendana iryo banga.
Bamwe mubacuruzi twavuganye bavuga ko batanganjwe nukumva ko Bwana Nkubiri ari muburoko ngo kubera umubano yarafitanye z’inzego za leta.

Musubize