Umukambwe Dennis Graham, ise w’umuhanzi Drake, yinjiye mu muziki, aho agiye gusohora alubumu yo mu njyana ya R&B.

capture-43-7d317

Graham yatangiye guhwihwisa ibyo kuririmba mu ntangiriro z’uku kwezi ndetse asohora indirimbo ye Kinda Crazy, itungura benshi cyane kubera ubuhanga aririmbana.

 

de-43deb

Indirimbo ze ziba zuzuyemo imitoma, TMZ ivuga ko iyo yatangiriyeho yakozwe na Jamie Iovine, umuhungu w’umukuru wa Apple Music, Jimmy Iovine.

https://www.youtube.com/watch?v=1xDMT4Lg4jc

Mu ndoro ya gihanzi, atamirije ubwanwa bwe bwa gisaza, Dennis Graham ntatandukana n’imikufi myinshi ndetse no kwambara bigezweho.

dennn-1cabe

Yahoze avugiriza ingoma umuririmbyi w’injyana ya Rock n’Roll Jerry Lee Lewis. Akomeje kugira abafana benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter na Instagram aho afite abakunzi 180 000.

 

Musubize