Kurwara ibishishi mu maso ni ikibazo kigaragara cyane cyane abageze mu gihe cy’ubugimbi. Ibishishi bishobora kuba imvano y’ibibazo by’imitekerereze n’imyitwarire, ndetse n’imibanire.

hqdefault

Ibiheri kandi bisiga inkovu zangiriza ubwiza. Hari uburyo bwo kuvura izo nkovu. Hari abaganga bazobereye mu kuvura indwara z’uruhu, ngo ariko na none ahenshi usanga biheze.

Ibishishi bigera ku bantu bangana na 80% biganjemo urubyiruko, 15% muri bo bikavamo ikibazo gikomeye. Iyo rero ibishishi bimaze kugenda, umuntu asigarana inkovu nyinshi kandi zigaragara mu maso. Ngo rimwe na rimwe ku bantu bativuje neza, izi nkovu zishobora kuzana ibindi bibazo mu maso.

Nk’uko bitangazwa na Doctissimo.fr, urubuga rwa interineti rwandika amakuru yiganjemo ay’ubuzima, hari ubundi buryo bwo kuvura inkovu z’ibishishi hakoreshejwe ibintu by’umwimerere.

Indyo irwanya inkovu z’ibishishi

Abahanga mu by’ubuzima batanga inama yo kwita ku by’imbere kugira ngo n’inyuma hagaragare neza. Ibyo bishatse kuvuga ko mu gihe urya neza, n’umubiri ugaragara neza. Ushobora gukira inkovu z’ibishishi mu buryo bwihuse, mu gihe witaye ku byo urya.

Kunywa amazi menshi bituma uruhu rworoha, ndetse n’amaraso agatembera neza, bigatuma aho uruhu rwangiritse hasanwa byihuse.

Kurya cyane indyo ikungahaye kuri vitamini A, C na E ni byiza, kugira ngo igikorwa cyo gukira kw’inkovu kigende neza. Ngo izo vitamini ni ingenzi mu gutuma uruhu rwisubira, ndetse n’inkovu z’ibishishi zigasibangana.

Imboga n’imbuto ni bimwe mu biribwa bibonekamo izo vitamini ku bwinshi. Ngo imyunyu ngugu nka Zinc na yo ishobora kugira uruhare mu gusibanganya inkovu ku ruhu. Urugero rwemewe rwa Zinc ni mg 15 ku munsi. Uyu munyu ngugu uba ku bwinshi mu nyama, cyane cyane umwijima.

Kuryagagura umuntu adashonje na byo si byiza ku muntu ushaka gukira inkovu yasigiwe n’ibishishi.

Ubuki

Ubuki bufite ubushobozi bwo kongera kuzana no gusana uruhu. Bufite ibyitwa Peroxyde d’Hydrogene, igira umumaro wo gusiba inkovu. Ubuki rero ni umuti w’umwimerere ku nkovu zikiri nshyashya ku ruhu.

Kugira ngo inkovu ziveho hifashishijwe ubuki, bisaba kubwisiga mu maso, ukaburekera ahantu hari inkovu mu gihe cy’iminota 30. Ibyo umuntu abikora buri mugoroba kugeza igihe zigendeye.

Ibirayi

N’ubwo bitangaje, ariko ibirayi bikize cyane mu myunyu ngugu nka Potassium, Phosphore ndetse na souffre, ikaba izwiho ubushobozi bwo gukiza inkovu z’ibishishi. Ufata ikirayi ukagikatamo uduce dutoya, ukadutsirita ahari inkovu usa n’ukora uruziga. Ukoresha uruhande rumwe rw’agace k’ikirayi, warangiza ugahindura.

Ibi ngo ubikora inshuro imwe cyangwa ebyiri ku munsi, uko igihe gishira inkovu zigenda zishira.

Indimu

Ni byo koko indimu iryana ku ruhu, ariko hari impamvu yabyo : indimu yifitemo acide citrique, ifite akamaro kanini mu kuvura uruhu kugeza hasi. Niba ufite inkovu mu maso, indimu ni umuti w’umwimerere wagufasha kuzikuraho. Ufata igisate cy’indimu, ukagitsirita ku ruhu aharwaye, uko iminsi ishira igice cyo hejuru cy’uruhu rwawe gishiraho, ndetse n’inkovu bikajyana

Kugira ngo bitange umusaruro, bikorwa mu gihe cy’iminota 5 buri minsi ibiri cyangwa 3.

Amavuta arwanya inkovu z’ibishishi

Hariho ubwoko bwinshi bw’amavuta afite ubushobozi bwo gukiza burundu inkovu z’ibishishi. Aya mavuta akoreshwa umuntu amasa mu buryo buhoraho ahari inkovu, ngo kandi bitanga impinduka nziza nyuma y’igihe gito. Kugira ngo bigerweho neza, hatangwa inama yo kumasa ahari inkovu mu gihe cy’iminota 5 buri munsi, bikaba byiza cyane mu gihe umuntu abikoze nimugoroba.

Amwe muri ayo mavuta harimo akomoka ku gikakarubamba, aya macadamia, ay’indabo zo mu bwoko bwa rose n’ayandi. Ibijyanye n’amavuta ni ukubyitondera kuko hari ayo wakoresha agatuma ibishishi byongera kugaruka, cyangwa se akagira izindi ngaruka ku ruhu.

 

Musubize