Ubwo yagiriraga uruzinduko mu Bubiligi mu ntangiriro z’uku kwezi turimo ,Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Alain-Aimé Nyamitwe yari yasabye ko Ububiligi bwareba uko bwakuraho ibihano byo guhagarika inkunga bwateraga igihugu cye, gusa Minisitiri w’ubuhahiranye n’amajyambere w’Ububiligi ,Alexander De Croo yavuze ko ibyo basabye bidashoboka kuko nta kintu nta kimwe cyigeze gihinduka ku mutekano muke uri mu Burundi.

arton20449-69135

Alain-Aimé Nyamitwe akaba yari yasabye Ububiligi gukuraho ibihano bwashyiriyeho u Burundi ati’’Badusabye kwitabira ibiganiro , bagomba no kwemera kumvikana natwe .Uburundi bukeneye inkunga z’amahanga, ibibazo byose bifitanye isano n’uburengenzira bwa muntu abantu bafite kubikemurira hamwe’’

Ku bijyanye n’ubusabe bw’u Burundi,Minisitiri Alexander De Croo avuga ko hari inzira enye zishoboka :gukuraho iki gihano ntabwo biri hafi.Indi mpamvu ni uko icyatumye ibi bihano bishyirwaho kitahindutse nk’uko bitangazwa na RPA.

Ati’’Nta bwisansure,nta burenganzira bwo kwishyirahamwe , bwo gukora inama mu Burundi .Ubukungu bw’igihugu bwasubiye inyuma cyane.Uburundi bwasuzuguye umwanzuro w’Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye wo kohereza abapolisi 250.Si byo gusa bwanze ko habaho ibiganiro.Ku bw’izi mpamvu ntidushobora guhindura umwanzuro wafashwe’’

Mu Kwakira 2015 Ububiligi nibwo bwahagaritse inkunga bwateraga u Burundi bukaba bwarakurikiwe n’Ubuholande , Leta Zunze ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi watangaga 20% y’Ingengo y’Imari y’iki gihugu.

Musubize