Abigaragambya bashyize amabariyeri mu mihanda banatwika imodoka mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iKinshasa.

_91300111_drcdemo2

Komisiyo y’amatora ivuga ko gutegura amatora ateganyijwe mu kwa 11 birimo ibibazo

Ni nyuma y’uko polisi ibaburije kujya mu myigaragambyo yamagana perezida Joseph Kabila bamusaba kwegura ku butegetsi ku itariki ya 20 z’ukwa Cumi na Kabiri, igihe manda ye izaba ugeze ku musozo.

_91300115_kinshasa

Perezida Joeseph Kabila azarangiza manda ye y’imyaka ibiri ku itariki 20/12 nk’uko bitegaywa n’itegekonshinga

Ibiro ntaramakuru Reuters iravuga ko abatangabuhamya bavuze ko polisi yarashe amasasu mu gutatanya abigaragambyaga.

Abatavuga rumwe na leta bafite ubwoba ko Bwana Kabila ashaka gutinza amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa 11, agamije kugundira ubutegetsi.

bavuga ko itegekonshinga rimusaba kurekura ubutegetsi nyuma ya manda ze ebyiri zemewe n’amategeko.

Abayobozi ba komisiyo y’amatora bavuga ko amatora ashobora gukererezwa kubera ibibazo byo kuyategura neza.

Kuva igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyabona ubwigenge nyuma y’imyaka irenga 55, nta na rimwe cyari cyagira ihererekanya ry’ubutegetsi rinyuze mu ituze.

 

 

Musubize