Dr Kiiza Besigye umaze igihe kinini atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Museveni muri Uganda yatawe muri yombi na polisi ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nk’uko aya makuru yemejwe na Mayor wa Kampala, Erias Lukwago.

kizza-besigyee

Uyu mugabo yakomeje avuga ko Besigye wari uje mu ndege ya Kenya Airways yafashwe na polisi akigera ku kibuga cy’indege ikamujyana ahantu ngo bataramenya.

Byari biteganyijwe ko uyu munsi Besigye agirana ikiganiro n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege nyuma akahava yerekeza I Kampala aherekejwe n’imbaga nk’uko akunze kubigenza. Ibi rero bikaba byatumye polisi n’ingabo bashinga za bariyeri mu nzira yagombaga kunyuramo.

Kuri bariyeri yo ku kibuga cy’indege naho iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko abagenzi bafite passports na visas gusa ari bo bemererwaga gutambuka. Nta munyamakuru washoboraga kwemererwa kwinjira ku kibuga cy’indege, aho babwirwaga n’ubuyobozi bw’iki kibuga ko bagomba guhabwa uburenganzira n’urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru muri Uganda ruzwi nka Uganda Communications Commission.

Igipolisi cya Uganda kikaba kivuga ko ishyaka FDC ryanze gufatanya n’abashinzwe gutuma amategeko yubahirizwa ngo bategure uko Besigye azagaruka mu gihugu nyuma y’aho yari amaze iminsi mu Bwongereza.

Musubize