Perezida Paul Kagame yagize Amb Valentine Rugwabiza guhagararira u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye akaba asimbuye Amb Eugene Gasana uherutse gusezererwa agafata iy’ ubuhungiro.

Umukuru w’ igihugu yagize kandi Dr Diane Gashumba Minisitiri w’Ubuzima, aho aje muri iyi Minisitiri nyuma y’ igihe iri mu cyuho cyatewe n’ isezererwa rya Dr Agnes Binagwaho.

Muri izo mpinduka, Esperance Nyirasafari yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango MIGEPROF, asimbuye Dr Diane Gashumba.

Guverineri Odette Uwamariya agizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Judith Kazayire agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Minisitiri Francois Kanimba yagizwe Minisitiri w’Inganda n’ubucuruzi na Minisiteri y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Marie Rose Mureshyankwano yagizwe guverineri w’intara y’Iburengerazuba, asimbuye Caritas Mukandasira.

Jean Claude Musabyimana yagizwe guverineri w’intara y’Amajyaruguru, asimbuye Aime Bosenibamwe.

Musubize