Umupolisi wo muri Kenya mu mutwe uzwi nka GSU (General Service Unit) yishwe na bagenzi be bamurashe mu ijoro ryo kuwa Mbere ku kigo cyabo giherereye ahitwa Lamu.

A Kenyan police security officer runs for  cover as heavy smoke rises from the Westgate Mall in Nairobi Kenya Monday Sept. 23 2013. Multiple large blasts have rocked the mall where a hostage siege is in its third day. Associated Press reporters on the scene heard multiple blasts and a barrage of gunfire. Security forces have been attempting to rescue an unknown number of hostages inside the mall held by al-Qaida-linked terrorists. (AP Photo/ Jerome Delay)

Iyi nkuru dukesha Dailynation ivuga ko Sergeant David Gitonga yari arimo agaruka mu kigo cya gipolisi ahagana saa 11h45 z’ijoro ubwo bagenzi be bari ku burinzi bamuhagarikaga ariko akananga guhagarara.
Icyakurikiyeho nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, yahise araswa mu ijosi ndetse ahita apfa ako kanya. Iri raswa rikaba ryemejwe n’umuyobozi w’iki kigo Chief Inspector, Chesaina.

Abapolisi bishe mugenzi wabo bafite ipeti rya Constable, Charles Ndonye na Billy Rono bo bari gukorwah iperereza n’ababishinzwe ngo hamenyekane niba barishe mugenzi wabo batabigambiriye.

Musubize