Donald Trump, umukandida wo mu ishyaka ry’abarepubulika wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe Za Amerika mu matora ya Perezida azaba mu kwezi gutaha kwa 11, akomeje kutitwara neza dore ko na bamwe mu bari bamushyigikiye batangiye kumwikuraho kubera amwe mu magambo akomeje kuvuga ku gitsina gore adashimisha benshi cyane cyane abagore.

arton2941-fcf1d

Nk’uko BBC yakomeje ibitangaza ari nayo dukesha iyi nkuru , itangaza ko bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka rya Trump, bakomeje kumushinja ibyaha byo kutitwara neza, cyane cyane amagambo akunda kuvuga ku gitsina gore.

Mu mashusho yagaragaye kuri washingaton Post, ubwo Trump yarimo atanga ikiganiro, Trump yagize ati “ Ushobora kugira ikintu ukora ku bagore, igihe ari abasitari gusa”
Aya magambo yavuze ashaka kwerekana ko abagore b’abasitari aribo bafite akamaro bonyine, naho abandi nta cyo bamaze. Ibi yabitangaje nyuma y’iminsi mike afatiwe ku mugore w’abandi agerageza kumusoma ndetse no kumusambanya.

Uyu muherwe akaba yarahise asaba imbabazi ndetse abasezeranya ko atazongera

Musubize