Uko iminsi ishira indi igataha,mu Rwanda hagaragara abanyamuziki bategura ibitaramo ariko ntibyitabirwe. Ingero za hafi ni gitaramo cya Jay Polly na Am G The Black cyabaye mu mpera z’ukwezi kwa munani, kikitabirwa n’abafana batarenze ijana.

kimwe-3-a0878

Urundi rugero ni igitaramo cy’umuhanzi 2 Face Idibia cyabaye mu kwezi kwa cyenda, kikitabirwa n’abantu batarenga 50.

Ariko se kuki ibi bibaho mu gihe hari abategura ibitaramo bikitabirwa cyane? Iki kibazo se cyakemuka gute? Iyi nkuru yacu irasubiza ibi bibazo ishingiye ku bitekerezo Umuryango.rw wahawe n’abakunda muzika nyarwanda, abahanzi n’abajyanama babo.

Muri rusange aba bemeza ko kuba igitaramo kititabirwa, bituruka ahanini kuri nyiri kugitegura. Robert Kajuga umwe mu bakurikirana muzika nyarwanda, avuga ko igituma ibitaramo bititabirwa biterwa n’uko ababitegura badafata umwanya uhagije wo kubitegura.

????????????????????????????????????

Ni igitekerezo ahuriyeho na Alexis Muyoboke, wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye, ubu akaba arebera inyungu za Charly na Nina.

Yabwiye ikinyamakuru Ibiyagabigari.com ko ibitaramo bihomba biba byateguwe nta gahunda, aho usanga uwateguye igitaramo ashwana n’abagombaga kumufasha ku munota wa nyuma.

Ati ” Hari abahomba n’abunguka…Imitegurire mibi niyo ituma abahomba bahomba. Nimba uri kwamamaza igitaramo ukakimenyekanisha icyumweru kimwe cyangwa bibiri, urumva ko nuhomba ntawe tuzarenganya, ibyo byose ni imitegurire mibi…..Nta gitaramo na kimwe ndategura ngo mbure abakitabira cyangwa Clement uyobora Kina Music ngo ahombe, ahubwo mbabazwa nabo bantu bashaka kutuvangira mu kazi kacu”.

abari-baje-mu-gitaramo

Muyoboke avuga ko impanvu igitaramo cya Wizkid kitabiriwe cyane kurusha icya 2Face, atari uko arusha 2 Face Idibia kuririmba, ko ahubwo byatewe ni uko igitaramo cya Wizkid cyamamajwe cyane kurusha icya 2 Face Idibia abona ko cyamamajwe mu minsi mike.

Clement Ishimwe uhagarariye inzu ya Kina Music ibarizwamo abahanzi Dream Boys, Tom Close ndetse na Knowless Butera, avuga ko atarakora ubushakashatsi ku gituma ibitaramo bimwe bihomba mu Rwanda, ariko ko hari igisanzwe kizwi gishobora gutera umuntu guhomba.

Mu kiganiron’ibiyagabigari yagize ati ” Aha aha…sindakora ubushakashatsi bwimbitse kuri icyo kibazo, gusa nzi ko hari ibitaramo byunguka n’ibihomba ariko ibyinshi ni ibyunguka. Sinzi ijanisha ryabyo. Gusa nzi ko hari ibigenda neza, muri buzinesi. Uyu munsi birazamuka ejo bikamanuka. Byose biterwa no kuba umuntu atarize neza umushinga agiye gukora”.

Umuririmbyi Bruce Melodie Itahiwacu wegukanye umunya wa gatatu mu irushanwa rya PGGSS 6, yabwiye umuryango.rw ko hari n’ubundi bucuruzi buhomba, ariko ko akenshi ibijyanye n’ibitaramo bipfira ku mitegurire.

Ati ” Ntabwo ari ibitaramo gusa biri guhomba muri iyi minsi…..Hari n’abantu bashinga amaduka bwacya ugasanga bayafunze….Gusa imitegurire n’iyo y’ibanze muri byose kuko hari ibitaramo bihomba n’ibyunguka.”

Umuhanzi Umutare Gaby uzwi mu ndirimbo nka ’Urangora’ yabwiye ikinyamakuru Umuryango.rw ko ibintu byose bipfira mu mitegurire y’icyo gitaramo. Uyu muhanzi avuga ko uruhare runini ari urw’umuhanzi.

Ati “ itangazamakuru rishyirwa mu ntoki ibyamaze gutegurwa….Ntekereza ko itangazamakuru ntaruhare rigira mu itegurwa ry’igitaramo.Ibintu byose bya gakwiye kunozwa ku buryo buri wese amenya uruhare rwe muri muzika.

Umuhanzi agashaka abamufasha ku buryo atikubira akazi kose, ugasanga yibereye umujyanama, mbese akimenya kuri byose…Si ko bikwiye gukorwa.”

Hari n’izindi mpamvu

Muri rusange, abaganiriye n’ibiyagabigari.com bose bemeza ko kutitabirwa kw’igitaramo bituruka ku kudategurwa neza. Icyakora hari abagaragaza izindi mpamvu. Bruce Melodie atanga urugero agira ati “Si cyo kibazo Gusa muzika nyarwanda ifite kuko hari igihe usanga igitaramo cyateguwe neza ariko Polisi igafunga icyo gitaramo.”

Ku rundi ruhande, hari ababona ko bamwe mu bakunzi b’umuziki bamaze kumenyera ibitaramo by’ubuntu ku buryo iyo habonetse icyo bagomba kwishyura banga kukitabira. Abatanga iki gitekerezo, bagishingira ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Aba bavuga ko bigoye kumvisha umuntu ko agomba kwishyura igitaramo, mu gihe amaze kumenyera kwitabira igitaramo cy’abahanzi icumi ku buntu.

N’ubwo yemera ko kudategurwa neza biza ku isonga Manzi James uzwi ku izina rya Humble-Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys, agaragaza ko abakunzi b’umuziki nabo babifitemo uruhare, ndetse akanatunga agatoki abaterankunga.

Ati “Ibi byose biterwa n’uko umuturage yamenyerejwe kureba ibitaramo by’ubuntu. Nanone natunga agatoki abaterankunga kuko aguha amafaranga akagusaba ko abafana bawe binjirira ubuntu kugira ngo yamamaze ibikorwa bye.”

Uko biri kose ariko, abahanzi n’abakurikirana umuziki bemeza ko kutitabirwa kw’ibitaramo bimwe bifite ingaruka. Humble Jizzo ati “Natwe (Urban Boys) mu mpera z’uyu mwaka dufite igitaramo ariko dufite ubwoba”

Muyoboke avuga uku kutitabirwa bishobora kuzatuma umuco wo kutitabira ibitaramo ukura, abantu ntibitabire ibitaramo bumva ko ari ibizanzwe. Icyakora avuga ko ntarirarenga ngo kuko hari benshi bakunda muzika nyarwanda ndetse bashaka ko itera imbere.

Ikibazo cyakemuka gute

Abaganiriye Ibiyagabigari.com bemeza ko kugira ngo ikibazo cyo kutitabirwa kw’ibitaramo gikemuke, bisaba ko buri wese ugira uruhare muri muzika Nyarwanda amenya uruhare rwe kandi akarukora.

Kajuga ukurikirana muzika Nyarwanda avuga ko umuhanzi akwiriye kumenya ko akeneye umujyanama, uwamamaza igitaramo, utegura aho kizabera n’ugomba gushaka amatike y’abazinjira. Yemeza ko ibi byose bikozwe tutakongera kubona igitaramo cyahombye.

Kuri iki, Muyoboke yongeraho kureka urwiganwa rugaragara mu bahanzi. Avuga ko hari igihe umuntu aza mu gitaramo agasanga cyabonye abantu, nawe bugacya yateguye nkacyo atabanje kwitegura neza no kureba igihe gikwiye cyo kugikora.

Ati “Igihe utegura igitaramo ataramenya ko agomba kwamamaza igitaramo mbere, ntazigera yunguka”. Kuri we rero ngo ibi nibidakosoka hazakomeza kugaragara ibitaramo bihomba.

Humble we ariko anerekana ko kugira ngo ibi byose bikosoke, bisaba ko ibitaramo by’ubuntu bivaho ku buryo umunyarwanda atamenyera kureba abahanzi ku buntu. Uyu muhanzi yatunze agatoki Primus Guma Guma Super Star.

Avuga ko kuba ihuza abahanzi 10, aribyo bituma umuturage yumva adashaka kwitabira igitaramo cyateguwe n’umuhanzi runaka.

Musubize