Benshi mu Banyarwanda batandukanye bakina umupira w’amaguru hanze y’u Rwanda ntibahiriwe n’impera z’iki cyumweru gishize.

????????????????????????????????????
????????????????????????????????????

Duhereye muri Kenya, Gor Mahia ya Tuyisenge Jacques na Meddy Kagere yabuze igikombe cy’amakipe 8 ya mbere muri shampiyona nyuma yo gutsindwa na Muhoroni Youth igitego 1-0. Ni mu gihe ba rutahizamu Kagere na Tuyisenge bari bahushije uburyo bwinshi imbere y’izamu.

Muri Tanzania, Yanga ya Haruna Niyonzima yanganyije na Azam ya Mugiraneza Jean Baptitse Migi 0-0, bishyira Yanga ku mwanya wa 3 n’amanota 15 mu mikino 10, naho Azam ijya ku wa7 n’amanota 12. Migi yakinnye iminota yose naho Haruna yuzuza umukino wa 5 adakina kubera imvune.

Muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, AS Vita na Sugira bananiwe gutsinda umukino wa 4 wikurikiranya, maze banganya na Renaissance igendera kuri Thierry Kasereka mukuru wa Mugheni Fabrice wa Rayon Sports. Kugeza ubu Vita ikaba inganya amanota 10 na Renaissance iri ku mwanya wa mbere.

Mu Bubiligi, Tubize yo mu cyiciro cya kabiri ya Salomon Nirisarike yatsinzwe na Roeselare 1-0 mu mukino Nirisarike yakinnyemo iminota yose, bishyira Tubize ku mwanya wa 4 n’amanota 14, amanota 8 inyuma ya Lierse ya mbere.

Iranzi Jean Claude watsinze igitego cy’intsinzi ubwo Topvar Topolcany akinamo na Kalisa Rachid na Ombolenga Fitina batsindaga SK Surany ibitego 3-2.

Tropolcany yahise igera ku mwanya wa gatatu n’amanota 29, ikurikiye SL LR Crystal ya kabiri, ifite amanota 30 inanganya na KFC Komarno.

Musubize