Mutaganzwa Bob

attijariwafa-bank
Kigali, Rwanda-Umwami wa Moroko Mohammed VI yigaruriye banki ya kabiri mu Rwanda izwi k’izina rya Cogebanque.
Abinyujije muri kompanyi ye y’ubucuruzi SNI ifite banki ya mbere mu Moroko Attijariwafa Bank nk’uko amakuru aturuka mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ishoramari RDB abitangaza.
Ibi byatangajwe mu minota mike umwami agikandagira ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali binyujijwe kuri twitter y’ikinyamakuru kibobamiye kuri leta-The New Times.

cogebank
N’ubwo ari ntabyinshi byatangajwe, ikizwi n’uko Cogebanque yari mu maboko y’umunyemari Gatera Egide n’abandi banyamigabane bato bato.
Ikitarasobanuka ni uko ikigo cya leta RDB gitangaza kwigarurirwa kwa banki y’ishoramari ry’umenyamari wikorera.
Attijariwafa Bank ifite amashami muri London, Paris, Brussels, Madrid, Barcelona, Milan, Shanghai, The Netherlands, Tunisia, Senegal, Ghana, Mauritania na Mali.

kuva 1943 iri ku isoko ry’imari n’imigabane biyigira bank ya gatatu ikomeye muri Africa.
Ntagiciro kiramenyekana, ntituramenya n’amasezerano hagati y’ibyo bigo byombi gusa ibiyagize, ikinzwi n’uko umwami yageze ikigari aherekejwe n’abashoramari n’abandi banyacyubahiro bivugwa ko yiteguye gushora imari mu Rwanda.
Mohammed VI yavutse 21 /8/1963 ni umwami wa Moroko. Yinmye ingoma y’ubwami bwa Moroko 23/ 7/1999 nyuma y’urupfu rwa se, King Hassan II.

 

Musubize