Mu mikino y’umunsi wa gatatu w’amatsinda ya Uefa Champions League yaraye ikomeje kuri uyu wa Kabiri, kuva mu itsinda E kugeza mu itsinda H, ikipe ya Leicester City ibifashijemo na Riyad Mahrez yateye intambwe igana muri 1/8 nyuma yo gutsinda umukino wa yo wa gatatu.

397f557900000578-3849074-image-a-32_1476821102888

Riyad Mahrez watsinze igitego kimwe rukumbi

Mu itsinda E, Bayer Leverkusen yari yakiriye Tottenham banganya 0-0 mu gihe CSKA Moscova yakiriye Monaco nabo bakanganya 1-1.

397f359400000578-3848780-tottenham_midfielder_dele_alli_powers_a_header_towards_goal_but_-a-35_1476836852266

Dele Alli wari uteyemo umutwe

Lacina Traore yafunguye amazamu ku ruhande rw’ikipe yakiriye, ku munota wa 34, ariko Bernado Sliva yishyurira Monaco mu minota ya nyuma y’umukino.

Mu itsinda F, Sporting yari yakiriye Borussia Dortmund, yatsinzwe 2-1.

Pierre-Emerick Aubameyang na Julian Weigi batsindiye Dortmund ku munota wa 9 n’uwa 43, Bruno Cesar atsinda impozamarira ku ruhande rw’iyi kipe yo muri Portugal ku minota wa 67.

397f506a00000578-0-image-a-20_1476819694694

Real Madrid yanyagiye Legia Warszawa ibiego 5-1 birimo icya Gerth Bale ku munota wa 16, icyitsinzwe na Tomasz Jodlowiec ku munota wa 20, Marco Asensio ku munota wa 37, Lucas Vazque ku munota wa 67 na Alvaro Morata ku munota wa 85 mu gihe Miroslav Radovic yatsindiye Wasrzawa ku munota wa 22.

397f3e7c00000578-0-image-a-22_1476818452115

Imikino yaraye ibaye:

Itsinda E

  • Bayer Leverkusen 0-0 Tottenham Hotspur
  • CSKA Moscow 1-1 Monaco

Itsinda F

  • Real Madrid 5-1 Legia Warszawa
  • Sporting CP 1-2 Borussia Dortmund

Itsinda G

  • Club Brugge 1-2 FC Porto
  • Leicester City 1-0 FC Koebenhavn

Itsinda H

  • Dinamo Zagreb 0-1 Sevilla
  • Lyon 0-1 Juventus

Imikino iraba kuri uyu wa Gatatu

Itsinda A:

  • Arsenal vs Ludogorets Razgrad
  • Paris Saint Germain vs Basel

Itsinda B

  • Dynamo Kyiv vs Benfica
  • SSC Napoli vs Besiktas

Itsinda C

  • Barcelona vs Manchester City
  • Celtic vs Borussia Moenchengladbach

Itsinda D

  • Bayern Munich vs PSV Eindhoven
  • FC Rostov vs Atletico Madrid

Musubize