Abantu dukunze kwibaza impamvu dutandukanye ku ibara ry’uruhu, aho usanga abo muri Afurika birabura cyane, mu gihe abo ku mugabane w’u Burayi na Amerika baba bafite uruhu rwerurutse, naho abo ku mugabane wa Aziya bakagira uruhu rwenda kuba umuhondo, ikibitera ntakindi ni ikirere.

eh2-2-2df13

Birashoboka ko nawe ujya wibaza impamvu wirabura cyangwa se werurutse, bikakubera urujijo. Abemera Imana nabo ntibabura kwibaza ikibazo kigira kiti: Ese mu itangiriro ubwo Imana yaremaga abantu, yaba yararemye abantu bafite amabara atandukanye?

Iki kibazo cyafashe indi ntera kubera imyumvire itandukanye y’abantu, kugera nubwo hari abantu bamwe bahitamo kwihinduza ibara ry’uruhu kugira ngo base na ba runaka bakomoka mu bihugu by’abafite uruhu rusa gutya cyangwa gutya ngo kuko ari ko umuntu yagakwiye kuba asa.

By’umwihariko abantu bo ku mugabane wa Afurika, usanga hari abagerageza kwisiga amavuta atuma uruhu rwabo ruhinduka inzobe kugira ngo barusheho kugaragara nk’abo ku yindi migabane, gusa abenshi bibagwa nabi kuko ataba ari rwo ruhu rwabo karemano.

Twifashishije urubuga rwa buzzons.ca kugira ngo turusheho gusobanukirwa inkomoko y’urwo runyurane rw’amabara y’uruhu mu batuye isi.

Uru rubuga ruvuga yuko ubusanzwe igituma uruhu ruhindura ibara ari akaremangingo kitwa Melanine kaba mu ruhu rw’umuntu wese, kakaba gatuma uruhu rw’umuntu rubasha kwihanganira ubukana bw’imirasire y’izuba. Iyo utwo turemangingo twa Melanine tubaye twinshi mu ruhu rw’umuntu, nibyo bituma uruhu rugira ibara ryirabura, naho iyo ari duke bituma uruhu rweruruka.

Uturemangingo twa Melanine umubiri niwo utwiremera bitewe n’ikirere cyaho umuntu aba. Urugero; iyo umuntu aba ahantu hakunze kuba izuba ryinshi cyane(hashyuha bikabije) uzasanga ari igikara, mu gihe uba ahantu hakonja bikabije agira uruhu rwera.

Aha ushobora kugereranya uruhu rw’umuturage w’Umurusiya nk’igihugu gikonja cyane, n’uruhu rw’umuturage wo muri Soudani kimwe mu bihugu bishyuha cyane muri Afurika. Usanga impu zabo zihabanye cyane.

Musubize