Mu gihe isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu Tour du Rwanda rishigaje igihe gito ngo ritangire amakipe  abiri amaze gutangaza ko atagishoboye kwitabira hanyuma andi abiri ahita ayasimbura.

rwanda

Aya makipe yatangaje ko atakije ku munota wa nyuma ni Tirol Cycling Team yo muri Autriche na Sharjah Cycling Team yo mu Bihugu Byiyunze y’Abarabu. Ibi byatuma iyo myanya 2 ibiri ihita ihabwa ikipe y’igihugu ya Kenya n’ikipe y’igihugu ya Cameroun.

Muri iyi Tour du Rwanda izatangira tariki ya 13 ikarangira ku ya 20 Ugushyingo 206 amakipe yose azaseruka ni 17 ari yo akurikira:

Amakipe atatu azahagararira u Rwanda:

  • National Team of Rwanda
  • Club Benediction of Rubavu
  • Les Amis Sportifs de Rwamagana

Amakipe atanu (5) y’ibihugu byo muri Africa:

  • Ikipe y’igihugu ya South Africa
  • Ikipe y’igihugu ya Ethiopia
  • Ikipe y’igihugu ya eritrea
  • Ikipe y’igihugu ya Egypt
  • Ikipe y’igihugu ya Algeria
  • Ikipe y’igihugu ya Cameroun
  • Ikipe y’igihugu ya Kenya

Amaclubs yabigize umwuga:

  • Team Dimension Data for Qhubeka (yo muri South-Africa, yitoreza mu Butaliyani)
  • Kenyan Riders Downunder (Kenya)
  • Cycling Academy Team (Israel)
  • Stradalli Bike Aid (Germany)

Amakipe atarabigize umwuga:

  • Team Lowestrates.com (Canada)
  • Team Haute-Savoie Rhone-Alpes (France)
  • Team Furniture Decartes (Switzerland)

Musubize