Mu gihe muri Leta Zunze ubumwe za Amerika igikorwa cyo kubarurwa amajwi mu matora y’ umukuru w’ igihugu kigana ku musozo imibare y’ agateganyo iragaraza ko Donald Trump yatsinze amatora.

7bccd5e7fc7e7766de1cb5c82631b579

Amajwi amaze kuva muri Leta zimaze gutora no kubarurwamo amajwi Donald Trump uhagarariye ishyaka ry’ abarepubulikani afite amajwi 276

Amajwi asabwa kugira ngo umuntu atorwe kuyobora iki ni 270 bivuze Trump amaze kurenzaho amajwi 6

Donald Trump niwe ubaye Perezida wa 45 wa Leta z’ unze ubumwe z’ Amerika

Abakandinda bahatanira intebe y’ umukuru w’ igihugu ni 6 ariko babiri nibo bakomeje kumvikana mu itangazamakuru kuko aribo bahabwaga amahirwe kurusha abandi.

Aribo Donald Trump uhagarariye abarepubulikani na Hillary Clinton uhagarariye abademukarate

Donald Trump abaye Perezida wa 45 wa Leta z’ unze ubumwe z’ Amerika asimbuye umudemukarate Barack Obama.

Musubize