Komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge ivuga ko kimwe mu bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ari ibikomere biri mu mitima y’Abanyarwanda.

mahoro-2-0af52

Eric Mahoro, umuyobozi wa porogamu muri Never Again Never

Imyaka 22 irashize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi. Imwe mu ngaruka yasigiye Abanyarwanda ni ibikomere bibari ku mitima. Ibi bikomere bifite n’ impande zombi ari uruhande rwakoze Jenoside ndetse no kuruhande rw’ abayikorewe bafite ibikomere ku impamvu zinyuranye zirimo kuba barabuze ababo.

Mu nama y’ iminsi 2 iteraniye I Kigali yiga ku ubumwe n’ ubwiyunge no kuvura ibikomere, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge ,Fidele Ndayisaba yavuze ko kimwe mu bikibangiye ubumwe n’ ubwiyunge ari ibikomere abanyarwanda bafite ku mitima.

Yagize ati “Nibyo kimwe mu bikigaragara nk’ imbogamizi zigihari mu rugendo rw’ ubumwe n’ ubwiyunge ni ikibazo cy’ ibikomere by’ amateka mabi abanyarwanda banyuzemo cyane cyane ibya jenoside yakorewe abatutsi”

abitabiriye_2-4

 Abitabiriye inama

Ndayisaba avuga ko kugira ngo ibi bikomere birangire mu banyarwanda bidasaba uruhare rw’ abaganga gusa ahubwo bisaba uruhare rwa buri wese.

Yagize ati “Ibi bikomere bigaragara cyane mu gihe cy’ icyunamo. Umuntu ufite igikomere aba afite uburyo kimubabaza buri munsi ariko kikagira igihe kigaragara cyane. Gufashanya komorana ibikomere ni imwe mu nzira ya ngombwa abanyarwanda tugomba gufashanyamo”

Umuyobozi wa Never Again Rwanda ushinzwe porogarame,Eric Mahoro avuga ko isanamitima n’ ubumwe n’ ubwiyunge ari ibintu bibiri bigenda.

Yagize ati “Ubwiyunge bw’ abantu bari mu kibazo cyangwa bagiranye amakimbirane iteka bujyana n’ isanamitina”

Ubumwe n’ ubwiyunge bukemura ikibazo kiri mu mibanire y’ abantu naho isanamitima rigafasha kuvura ibikomere abantu bahuye nabo. Ibi byombi mu Rwanda birakorwa kandi byarakozwe niyo mpamvu ibipimo by’ ubumwe n’ ubwiyunge bigaragaza ko ubumwe n’ ubwiyunge mu banyarwanda bugenda bwiyongera.

abitabiriye_5

Dr Darius Gishoma, umwarimu muri kaminuza akaba n’ umuganga w’ indwara zo mu mutwe avuga ko afite icyizere cy’ uko abanyarwanda bagifite ibikomere bashobora gukira burundu.

Yagize ati “Bariya bantu babonye imiryango ibitaho bashobora gukira burundu. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagerwaho n’ ihungabana ku rwego rwo hejuru ari abatavuga”

Muri 2011 ibikomere Jenoside yakorewe abatutsi yasize mu mitima y’ abanyarwanda byari imbogamizi ku bumwe n’ ubwiyunge ku kigero cya 11% muri 2016 ubushakashatsi bwagaragaraje ko bigeze kuri 4%.

Abanyarwanda 26% bahuye n’ ihungabana rikomoka ku bikomere basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Abanyarwanda 80% bavuga ko bahuye n’ ibibazo bishobora kubatera ihungabana.


Warning: A non-numeric value encountered in /domains/ibiyagabigari.com/DEFAULT/wp-content/themes/Newspaper/includes/wp_booster/td_block.php on line 352

Musubize