Kuri uyu wa gatanu tariki 11/11/2016 kucyicaro gikuru cya Airtel Rwanda . mu karere ka Gasabo, undi munyamahirwe Anitha V. Gerard yatsindiye Imodoka bwanyuma muri promosiyo ya TUNGA ya Airtel Rwanda.

air_1-5-d93b7

Nyampinga Clementine ushinzwe kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel Rwanda yavuze ko Poromosiso bari bafite ya Tunga Promotion muri Airtel irangiye umunyamahirwe wanyuma yegukanye imodoka yari isigaye.

air_4-3-fa409

Yagize ati :”Umunyamahirwe wanyuma niwe duhaye imodoka yari isigaye mw’irushanwa twari dufite muri Airtel ifite agaciro ka miliyoni 10 z’amanyarwanda, Yakomeje avuga ko airtel ikibafitiye ibyiza bagume kumurongo wa Aitel cyane cyane mumpera z’uyu mwaka hari byinshi bari kubategurira”.

air_3-5-f967c

Anitha V. Gerard watomboye iyi modoka ifite agaciro ka miriyoni 10 z’amanyarwanda yavuze ko yishimye cyane kuba agiye gutunga imodoka dore ko nayo yari afite .

Yagize ati :’ Ndashima aitel Rwanda kuba yarazanye iri rushanwa kuko rifitiye abanyarwanda akamaro bakuyemo byinshi kandi byingirakamaro dore ko batanze moto 12 najye nkaba negukanye imodoka”.

Musubize