Nyuma y’aho Hillary Clinton ananiriwe kwandika amateka aba perezida wa mbere w’umugore wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo mu bademokarate byibuze bakoze andi mateka batora mu bagize inteko ishinga Amategeko muri Minnesota umugore wa mbere w’Umunyamerika waje muri iki gihugu ari impunzi iturutse muri Somalia.

ilhan_omarclintonkaine-2jpg

Ilhan Omar w’imyaka 34, wahoze ari impunzi y’umusomali, yatsinze amatora muri Minnesota ntihagira ugira icyo arenzaho nyuma yo kwanikira Phyllis Kahn bari bahanganye mu majwi. Omar akaba ari we ugiye guhagararira akarere ka 60b ka Minnesota mu nteko ishinga amategeko.

Nyuma yo gutorwa, Omar yasutse amarira y’ibyishimo ubwo yavugaga ijambo ry’intsinzi mu Cyongereza no mu Gisomali, aho yabwiye abari bamushyigikiye ati: “Iri joro twakoze amateka,” yakomeje agira ati: “Iri joro riraranga itangiriro ry’ahazaza h’akarere kacu”

ntsinzi ya Omar nk’uko urubuga rwa DW dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga, ngo ryagaragaje ukuntu uruhare rw’Abasomali bo muri Minnesota mu miyoborere rukomeje kwiyongera, aho bivugwa ko Minnesota yakiriye ¾ by’impunzi z’Abasomali zose zatujwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Imibare ikaba igaragaza ko hatuye ababarirwa mu 40,000 ariko ngo iyi mibare ishobora kuba inarenze.

ilhan-omar-1-2-768x576

Umuryango wa Omar wahungiye muri Amerika ubwo yari mu myaka nk’icumi. Usibye ibi, Omar yari yaban je kumara imyaka 4 yose mu nkambi y’impunzi mu gihugu cya Kenya nyuma yo guhunga intambara yabaga iwabo.

Umuryango we waje kwimukira ahitwa Arlington muri Virginia mbere y’uko nyuma bajya gutura muri Minnesota mu 1997. Yabashije kwiga icyongereza mu myaka 3 nyuma abona impamyabumenyi mu bya politiki.

Omar rero yari amaze iminsi mu bikorwa bya politiki ndetse akaba impirimbanyi mu bijyanye n’imibereho myiza, kuri ubu akaba ari umuyobozi mu muryango witwa Women Organizing Women Network, umuryango bivugwa ko unatanga inama ku bagore bo muri Afurika y’Iburasirazuba ku kugira uruhare mu miyoborere no mu bikorwa byo gukunda ibihugu byabo.

Musubize