Nk’uko uwo mukobwa yabwiye inzego z’ibanze ngo yabitewe n’uko umusore wamwizezaga ko bazabana akamutera inda nyamara nyumara akaza kumwigarika, amubwira ko atakwemeza neza ko uwo mwana ari uwe, agahitamo kuvanamo iyo nda umwana akamujunya mu musarane.

kenya

Uwo mwana ngo yari agajeje igihe cyo kuvuka nkuko ngo byemejwe n’abajyanama b’ubuzima bakurikiranye uwo mukobwa mu gihe cyose yari atwite, ngo bemeje ko yashoboraga kuba afite amezi umunani cyangwa icyenda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu, Nsenyiyumva Vincent de Paul na we atangaza ko bamenye ayo makuru ubwo bagezwagaho ikibazo n’umuryango w’uwo mukobwa bataka ko bamubuze ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016. Nsengiyumva yakomeje avuga ko batangiye kumushakisha, ku wa Mbere bakaza kumubona akabaha amakuru atandukanye bifuzaga kumenya kuri icyo kibazo. Ikindi ni uko umurambo w’urwo ruhinja wavanywe mu musarane hanyuma ugashyingurwa.

Nsengiyumva yagiriye ababyeyi inama yo  kugaruka ku burere bw’abana babo kuko bashobora gushukwa cyangwa bakishuka, cyane babitewe n’igihe bagezemo. Bibukijwe kandi ko mu gihe umukobwa yatwaye inda itifuzwa bagomba kumufasha, ntibamubwire nabi, ahubwo bakamufasha kwiyakira kugeza abyaye kuko nyuma yaho ubuzima bukomeza.

 

Musubize