Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko bakomeje kubangamirwa n’inyubako zitaborohereza kuzinjiramo bitewe nuko nta nzira zigenewe abafite ubumuga ziri muri izo nyubako.

2ca3cfc52b7a029cfdc682cc47e13976

Abanyeshuli bafite ubumuga bw’ ingingo bo muri Kaminuza y’ u Rwanda ahakorera ishami rirebana n’ ubuvuzi ,ni bamwe mu bavuga ko babangamirwa n’ imiterere y’ inyubako zaho bigira.

Ku ruhande rw’ inama y’ igihugu ishinzwe abafite ubumuga bo bavuga ko uretse ibijyanye n’ inyubako bishimira n’ inzira zabugenewe zifasha abafite ubumuga.

munyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel.

Ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bwo buvuga ko hakomeje ubugenzuzi kugirango inyubako zitujuje ibisabwa zibyubahirize, ndetse ngo hakaba hari ibihano biteganywa ku baubahirije ayo mabwiriza.

Mu mwaka wa 2015, nibwo umuhanda  w’ ahazwi nko kuri Plateaux watangiye gtunganywa neza hagenwa inzira zabugenewe zinyuramo ibinyabiziga, izinyuramo amagare ndetse  n’ aho abafite ubumugas n’ abagenda n’ amaguru bashbobora  kunyura.

Musubize