Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yarangije gusesa amasezerano yari afitanye n’ikipe ya AZAM yo mu gihugu cya Tanzania yari amazemo amezi 16 akinira mu marushanwa atandukanye.

picmigi

Tariki ya 9-07-2015, ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yeretswe abakunzi b’ikipe ya AZAM nyuma yo kugurwa muri APR FC yo mu Rwanda yari amazemo imyaka umunani akinira akegukanamo ibikombe bibiri bya CECAFA n’ibya shampiyona bitandukanye.

yu musore wari washatswe cyane n’iyi kipe, yashoboye kwitwarana neza na AZAM agenda anashimwa n’abatoza kubera umusaruro yatangaga mu kibuga ndetse no kuba yari intangarugero hanze yacyo.

jean-baptiste-mugiraneza-migi-azam-fc-bongosoka

Ibintu ariko byatangiye kutaba byiza kuri uyu mukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi, ubwo uwari Umuyobozi wa AZAM Said Mohamed Abeid yitabaga Imana mu Ugushyingo uyu mwaka, dore ko abakinnyi bakomeye muri iyi kipe barimo na Migi, batangiye kutagirana umubano mwiza n’uwamusimbuye ndetse birangira bamwe batandukanye na yo.

Aganira na Radio10  , Migi yaduhamirije ko koko iyi kipe yarangije gutandukana na yo nubwo umusaruro we wari mwiza kugeza magingo aya.

Yagize ati “Ni byo twasheshe amasezerano. Urebye ntacyo banshinja gusa impinduka mu buyobozi bwa AZAM hari ikintu zahinduye.

Team Manager w’ikipe ni we wanyegereye ambwira ko ngomba kugenda gusa umutoza yari akinkeneye”.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi wakiniye n’amakipe ya La Jeunesse na Kiyovu Sports, kuri ubu ari gukorana imyitozo na AZAM ahanini ku mbaraga z’umutoza wa AZAM Zeben Hernandez wari warashimye uyu mukinnyi bigaragara.

Uyu akaba agitegereje kwishyurwa imperekeza z’amezi umunani yari asigaranye ku masezerano, zingana n’amadorali ibihumbi 24.

Uyu ngo abikiye amabanga menshi iyi kipe, ngo abifashijwemo n’uyu munya-Espagne wamutozaga, Zeben Hernandez, ashobora kwerekeza mu makipe yo muri Ethiopie cyangwa Vietnam.

Source:Radio10

 

Musubize