Ku munsi w’ejo ku wa mbere, Perezida Kagame yongeye kubonana n’itsinda ry’intiti zirimo kumufasha kuvugurura komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

pres-aac03

Ibiganiro byo ku munsi w’ejo byibanze ku kurebera hamwe ibimaze gukorwa mu kugaragaza ubushobozi bukenewe kugira ngo umuryango wa Afurika wunze ubumwe ugere ku ntego zawo, no gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Kigali urebana no gutera inkunga ibikorwa by’umuryango. Ni umwanzuro uvuga ko buri gihugu kizajya gikata 0.2% by’imisoro y’ibyinjira, akoherezwa muri Afrika yunze ubumwe binyuze muri banki nkuru z’ibihugu.

034859c06abe693bd77543d5f6a9c6d5

Intego y’iri vugurura ni ukugira ngo AU ube umuryango ugera ku ntego zawo bigendanye n’ibiteganywa mu cyerekezo 2063 cyo kwihuza kwa Afurika no guharanira agaciro k’umugabane ku ruhando mpuzamahanga.

Itangazo rya perezidansi y’u Rwanda rigaragaza ko ibiganiro byo kuri iyi nshuro ya kane perezida Kagame abonana n’iri tsinda, byanibanze ku gusuzumira hamwe ibindi bitekerezo bitangwa ku mavugurura y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, mbere y’uko perezida Kagame ageza raporo ku bazitabira inama rusange itaha y’uyu muryango izaba mu kwezi gutaha kwa mbere kwa 2017 i Addis Ababa muri Ethiopia

Musubize