Magingo aya, batitaye ko bafite undi mukino bazakina kuwa Gatanu na Marines i Gisenyi, ikipe ya Pepiniere FC yahaye abakinnyi bayo ikiruhuko cy’iminsi itatu mu gihe bategereje ko FERWAFA igira icyo ikora ku cyizfuzo cyabo.

Ku munsi wa 10 wa shampiyona, Pepiniere FC yatewe mpaga n’ikipe ya AS Kigali nyuma yo kutitabira umukino wari kubahuza n’iyi kipe y’umujyi wa Kigali, ukabera ku Kicukiro nk’uko FERWAFA yari yabigennye.

Pepiniere FC yabanje gusaba ko umukino wimurwa

4644-386de

Tariki ya 20 uku kwezi, ikipe ya Pepiniere FC yari yahagarikiwe ikibuga kuva ku munsi wa 8 wa shampiyona, yandikiye FERWAFA ibabwira ko ikibuga cyayo kimeze neza, nyuma yo kugituganya, ndetse bahabwa uburengenzira bwo kwakirira umukino wa AS Kigali ku Ruyenzi.

4643-c7d39

Pepiniere yandikiye FERWAFA ibabwira ko bamaze gutunganya ikibuga

FERWAFA yabandikiye tariki ya 22, kuwa Kane, ibabwira ko bagomba kwakirira umukino ku Kicukiro mu gihe itegereje ko ikibuga cyabo bagitunganya.

Kuri uwo munsi kandi, ni nabwo Pepiniere FC yahise isubiza FERWAFA ibabwira ko ibaruwa babandikiye yabagezeho itinze (16:45) ndetse ibasaba ko bashingiye ku ibaruwa yabandikiye tariki ya 20/12/2016 babemerera gukinira ku Ruyenzi, bitakunda umukino ugasubikwa.

FERWAFA yabonye iyi ibaruwe isaba ko umukino niba utabera ku Ruyenzi wimurwa, ariko ntiyasubizwa

Nk’uko iyi baruwa RuhagoYacu yaboneye kopi ibigaragaza, yageze muri FERWAFA kuwa Gatanu, umunsi umwe mbere y’umukino, ariko magingo aya ntacyo FERWAFA irayisubizaho nk’uko bitangazwa na Munyankumburwa Jean Marie, umuyobozi w’ikipe ya Pepiniere FC unavuga ko batigeze babwirwa icyo bagomba gukosora ku kibuga.

Nyuma yo kubura ku kibuga cya Kicukiro, Pepiniere FC ikaba yaratewe mpaga, AS Kigali ihabwa amanota yayo atatu.

Munyankumburwa avuga ko batagombera gutegereza mpaga eshatu zibakura mu irushanwa, ko ahubwo nibatemererwa gukinira ku kibuga cyabo, bagomba guhita basezera muri shampiyona.

Musubize