Banki Nkuru y’ u Rwanda iravuga ko ubuhinzi bwifashe nabi muri uyu mwaka, bigatuma inguzanyo zabutanzweho zitishyurwa ku kigero cya 28%, ibintu ngo bikomeje gutuma amabank n’ ibigo by’ imari byigengesera mu gutanga inguzanyo zikoreshwa mu rwego rw’ ubuhinzi.

45b9dcc1ada940814cdf50e7a201aa

Ubuhinzi knd ngo bwanagabanuye umuvuduko w’ ubwiyongere bw’ amafaranga anyura mu ntoki z’ abaturage ku kigero cya 18%. Kuri ubu Banki y’ igihugu itegereje ko ubuhinzi bwagenda neza, kugira ngo urwego rw’ ubukungu rurusheho kuzamuka, n’ ubwo hari ikizere cyo kuzabugeza kuri 6% nk’ uko biteganijwe muri uyu mwaka.

Banki Nkuru y’ u Rwanda ivuga ko umuvuduko w’ ubwiyongere bw’ amafaranga uri ku gipimo cya 4,1%, nyamara wari kuri 18% mu gihe nk’ iki umwaka wa 2015.
Ibi bipimo bisobanurwa nk’ amafaranga anyura mu ntoki z’ abaturage kubera ibikorwa biyabinjiriza cg bituma bayatanga ; umuvuduko w’ ubwiyongere bwa yo ngo ukaba waragabanutse kubera ubuhinzi butifashe neza.

Banki Nkuru y’ u Rwanda inavuga ko Ubuhinzi butagenze neza bwatumye inguzanyo zabutanzwemo zitishyurwa ku kigero cya 28%, mu gihe izatanzwe muri rusange zitarishyuwe ku kigero cya 7,5% ; ibintu bishobora gutuma ama banki n’ ibigo by’ imari byigengesera gutanga inguzanyo mu rwego rw’ ubuhinzi.

Gusa Banki Nkuru y’ u Rwanda yemeza ko ibipimo bireberwaho ubusugire n’ ubudahangarwa bw’ u rwego rw’ imari, byerekana ko uru rwego ruhagaze neza, hashingiwe ku buryo umutungo w’ amabanki, uw’ ibigo by’ imari iciriritse, nuwi bigo by’ ubwishingizi, wazamutse mu mezi 9 y’ uyu mwaka wa 2016, ugereranije n’ aho wari mu mezi 9 y’ umwaka wa 2015.
Ngo umutungo w’ ama banki wazamutseho 9,8%, uwi bigo by’ imari iciriritse uzamukaho 13,5%, naho uw’ ibigo by’ ubwishingizi uzamukaho 15%.


Bimwe mu byo banki nkuru ishingiraho, inizeza ko intego yo kuzamura ubukungu ku kigero cya 6% muri uyu mwaka izagerwaho, kuko mu gihembwe cyakabiri bwari kuri 6,5%. Ni mu gihe ariko intego ari ukuba buzamuka hejuru ya 10% mu mwaka wa 2020.

Musubize