Inkuru ya BBC ivuga ko imvura nyinshi yibasiye igice kinini cyo hagati ya pariki y’igihugu cy Australia binatuma iba ifunze.

tarra-bulga-national-park_gip_r_12478670_1150x863


Uyu mwuzure w’iyi mvura yaguye muri iki gihugu ngo ufatwa nk’umwuzure w’iki kinyejana muri Australia nkuko ibiro bishinzwe iby’iteganyagihe byabitangaje.


Police yo muri iki gihugu yabwiye itangazamakuru ko imiryango igera kuri 25 yakuwe mu byayo bitewe n’uyu mwuzure wanibasiye uduce twegereye uburengerazuba bwa Australia
Ni mu gihe kandi ngo imigi myinshi nayo isa n’iyafunzwe irimo n’uwa Uluru ,aho umujyi wa Papunya wafunzwe n’uyu mwuzure kuri km zigera kuri 250 naho uwa Yulara wo wamaze kuzura amazi wose.


Icyakora kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abantu baba bahitanywe n’uyu mwuzure.

Musubize