Ikigo cy’ igihugu cy’ iteganyagihe muri Tanzania kiratabariza amatungo asaga miliyoni 21, ari mu kaga kubera izuba ryinshi riyabuza kubona ubwatsi n’ amazi, kuva mu mwaka wa 2014.

b0ff4ef30eb0bb87fcdd3f1f17af7f

Hagati aho Ministiri w’ Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, asaba abahinzi kudasesagura ibiribwa bafite, kuko nta kizere cyo kubona ibindi vuba, mu gihe hatizewe imvura ihagije muri iki gihembwe.

Naho ikigo gishinzwe iteganyagihe kigakangurira aborozi korora kijyambere kuko nta bundi buryo burambye bwabafasha kuhangana n’ izuba ryinshi.

Kuri ubu izuba rikomeje guca ibintu mu bice bya Kilimanjaro, Arusha, Manyara, Coast, Tanga, Morogoro, Dar es Salaam, Shinyanga na Zanzibar, Ikigo Gishinzwe Iteganyagihe muri Tanzania, the Tanzania Meteorological Agency (TMA), kivuga ko muri utu duce izuba ryinshi ryashize mu kaga amatungo asaga miliyoni 21.


Ni ikibazo cyagaragajwe nyuma y’ ubushakashatsi ikigo TMA cyakoze mu myaka ibiri ; uwa 2014 n’ uwa 2015, kugera mu kwezi kwa 10, bugasanga nta gikozwe amatungo y’ inka, ihene n’ Intama miliyoni 21 n’ ibihumbi 42, ashobora gupfa kubera kubura ubwatsi n’ amazi.

Izuba ryinshi kandi rikomeje gutera impungenge muri TANZANIA, kuko mu mu ntangiro z’ iki cyumweru, Umuyobozi w’ ikigo TMA, Dr Agnes Kijazi, yatangarije Ikinyamakuru the Citizen ko mu gace ka Morogoro, ubwa ho, hamaze gupfa amatungo ibihumbi 3,800 mu mezi abiri ashize.


Iki kigo cy’ igihugu cy’ iteganyagihe, giherutse gutangaza ko ibura ry’ imvura ryanatangiye gutera amakimbirane ashingiye ku mazi, hagati y’ aborozi, buhira amatungo.

Ni mugihe Raporo y’ ikigo cy’ igihugu cy’ ibarurishamibare muri Tanzania, igaragaza Arusha, Manyara na Shinyanga nk’ uduce twikubiraga uruhare mu guhaza Tanzania inyama kuko twororerwamo amatungo menshi.


Hagati aho, mu cyumweru gishize Ministiri w’ Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yasabye abahinzi kudasesagura ibiribwa bafite, kuko nta kizere cyokubona ibindi vuba, mu gihe hatizewe imvura ihagije muri iki gihembwe.


Leta ya Tanzania kandi inasaba aborozi kwitabira korora kijyambere kuko ari bwo buryo burambye bwabafasha guhangana n’ ikibazo cy’ izuba.

Musubize