Mu gace ka hafi y’ ikiyaga cya Victoria hagaragaye agakoko gatera ibicurane by’ ibiguruka byibasiye ahanini inyoni zaturutse ku mugabane w’uburayi ndetse no mu biguruka byororerwa mu rugo.

ed37def7b4bd921037eca25888fb19

Abaturage bavuga ko bakomeje kubona inyoni nyinshi zapfuye,bakavuga ko ari inyoni zavuye ku yindi migabane zihunze ubukonje.


Raporo ya mbere y’umuntu wishwe n’ibicurane by’ibiguruka yagaragaye mu ntangirizo z’uyu mwaka. Isuzuma kandi ryagiye rikorwa ryagaragaje ko inyoni nyinshi zimaze gupfa zizize ibi bicurane nk’uko BBC yabitangaje.

Kugeza ubu ntibiragaragara niba iki cyorezo kiri kwiyongera, ariko ubuyobozi buri gukusanya ibiguruka byiciwe ahantu hatandukanye ndetse no gukurikiranira hafi abaturage bo mu gace kagaragayemo agakoko, kugira ngo iyi ndwara idasakara hose mu gihugu. Leta ya Uganda yasabye abaturage ko bagomba guhita bamenyesha ubuyobozi igihe cyose babonye inyoni yapfuye yaba iyo mu rugo cyangwa iyo mu gasozi

Musubize