Ubutumwa bw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda bwumvikana nk’ubuhumuriza abanyarwanda ko amatora ateganyijwe muri iki gihugu azaba mu mutuzo n’umutekano usesuye,ndetse yemwe akazanaba umusemburo wo kwimakaza ubumwe mu benegihugu.

82b0b7475cb0ff2f3cf76e586904f2

“Turangamiye amatora yubaka kandi asobanuye byinshi mu gihe kiri imbere muri uyu mwaka. Agaragaza igihe gikomeye cyo gushyira hamwe igihugu cyacu. Abanyarwanda bizeye ko ibintu bizagenda neza, mu bwisanzure n’umutekano, hanashimangirwa ubumwe bwacu. Kuri twe iki ni ikintu gikomeye twiyemeje kandi kizabungabungwa” Perezida Paul Kagame

Ni mu gihe muri iyi minsi ndetse no mu myaka yashise ibihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika byakunze kurangwamo umwuka utari mwiza mu bihe bya mbere na nyuma y’amatora.
Urugero muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo imvururu zakomotse ku kutumvikana kw’italiki y’amatora zaguyemo abatari bake mu kwezi kwa 9 umwaka ushize wa 2016.

Imvururu zishingiye ku matora kandi ziri kugaragara mu gihugu cya Gambia guhera mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2016 nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu, ndetse magingo aya nta mukuru w’igihugu numwe uri muri Gambiya nyuma y’irahira rya Adama Barrow watsinze amatora ryakurikiwe n’ihunga rya perezida wayatsinzwe Yahya Jammeh wari usanzwe anayobora Gambia.
Imvururu nk’izi kandi zanabaye muri Kenya mu mwaka wa 2007,ubwo perezida Uhuru Kenyatta yajyaga ku butegetsi kandi zatwaye ubuzima bw’abagera ku 1,400.
Muri nijeriya naho kutavuga rumwe ku byavuye mu matora kwabyaye imvururu mu mwaka wa 2011 abagera kuri 800 bahasiga ubuzima ndetse ibimbi by’abandi bahunga igihugu mu minsi itatu gusa.

Icyakora ibisa n’ibi bishobora kutazaba mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2017 mu Rwanda mu gihe henshi muho zavukaga byaturukaga ku kutemerannwa ku migendekere y’amatora hagati y’abakandida. Ni amatora Perezida kagame agaragaza nk’azabamo ubwisanzure nkuko yabigaragaje mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 mu kiganiro n’abanyamakuru.

“Icyambere sijye uhitamo ugomba kwiyamamazanya najye, hari amategeko n’amabwiriza asanzwe ahari ngo akurikizwe ,ndakeka amategeko n’amabwiriza azemerera buri muntu wese kwiyamamaza ,uretse amanyamahanga birumvikana bo ntibemerewe kwiyamamaza mu matora yacu,bitandukanye bo bafite byinshyi byo kuvuga ku matora ,ntibiyamamaza mu matora yacu”perezida Paul kagame

Abamaze gutangaza ko baziyamamaza mu matora azaba tariki 4 Kanama 2017, barimo Perezida Paul Kagame wo mu ishyaka rya FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party.

Icyakora hari n’abandi bagaragaje ko baziyamamaza ariko magingo aya bikaba bitarasobanuka barimo, Philippe Mpayimana umukandida wigenga ndetse na Padiri Nahimana Thomas w’ishyaka ISHEMA ritaremerwa mu Rwanda .
Uyu we yanaherukaga gutangaza ko agera mu Rwanda kuri uyu wa mbere ushize ariko ngo ntibyamukundira Kuko yangiwe kwinjira mu Rwanda n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka nkuko yabibwiye Radio BBC.

Icyakora ibi uyu mupadiri avuga ntabyemerannwaho n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda kuko itangazo rwashyize ahagaragara .
Iri tangazo rigaragaza ko padiri Nahimana Thomas yemerewe n’amategeko kwinjira mu Rwanda nk’undi munyarwanda wese,ariko ngo nta byangombwa afite bimwemerera kwinjira ku butaka bwarwo ,kuko padiri Nahimana ngo afite Pasiporo yataye agaciro.

Gusa nubwo aba bose bamaze gutangaza ko bazimamariza kuyobora U Rwanda , komisiyo y’amatora yo ntiratangaza igihe cyo kugeza kandidatire zabo muri uru rwego kugira ngo zisuzumwe.

Musubize