Uwo ntawundi ni Miriam Makeba. Zenzile Miriam Makeba yavutse italiki 4 z’ukwezi kwa werurwe aho hari mu mwaka 1932 avukira Johannesburg kuri Nyina wari umuvuzi gakondo na se wari mu bwoko bwafatangwa nka bazimbabwe babaga mu burasirazuba bwa Africa y’epfo.

51uhcHpYbkL

Makeba ubwo yarafite iminsi 18 gusa nyina yaje gufungwa azira kugurisha inzoga gakondo yitwaga Xhosa itari yemewe muri iki gihungu bituma amezi atandatu yambere y’ubuzima bwe arangira muri gereza, afite imyaka 6 nibwo se umubyara yaje kwitaba Imana.

Nkabandi bantu bose Makeba yatagiye kuririmba muri korari ku kigo yizeho imyaka 8 kitwa kilnerton training institute muri Pretoria. Afite imyaka 18 gusa Makeba gusa yaje kubyara we witwa Bongi Makeba ariko nyuma aho aza kurwara Cancer y’ibere bituma umugabo we amuta nta gihe bamaranye.

m9

Mu myaka yi 1950 nibwo Makeba yatagiye kugaragara ubwo yajyaga kuririmba muri group yitwaga South Africa Jazz ndetse agaragara no ku ma posteri yabo ariko nabyo ntibyatinze ahita ajya gukorana na group ye yitwaga All woman. Mu 1956 nibwo Makeba yabashije kuba yasohora indirimbo ye yambere yitwa PATAPATA yatumye amenyekana cyane muri Africa y’epfo.

Mu mwaka 1959 yaje gushakwa na Sonny Pillay nawe batamaranye igihe kuko bahise batandukana nyuma yuko Uyu mugore aje kugaragara muri film yiswe comeback Africa yari yakozwe na company y’umunyamerica wigenga mu gukora filme Lionel Rogosin. Iyo film gufi yari yakozwe yaje gukundwa cyane bituma Lionel amushakira ibyagombwa byo kujya mu butaliyani kugirango yitabire Venis film festival yari ibaye kunshuro yayo ya 24 aho yatwaye igihembo cya filme y’intagarugero mu kubaha no kwemera ibyakozwe. Muri uwo mwaka umwe Makeba yahise aririmba indirimbo yari ayaboyemo abandi bagore yitwa King kong . Makeba yakoze ikiganiro mpaka bwambere ku italiki 1 ugushyingo 1959 kuri television imwe yo muri America mu ikiganiro kitwa The steven Allen show.

Makeba yagiye mu bwongereza London ahahurira na Berafonte wamufashije kubona ibyagombwa bimujya muri America aho yageze akamenyekana cyane. Ubwo yashaka kujya gushyigura nyina mu 1960 muri Africa Yepfo yaje gusanga passport ye ya Africa yepfo itagikora kubera ko yari yaratswe ubwengegihungu bwaho bituma atajya gushyigura Nyina.

Makeba yaje gusinyana na RCA Victory kugirango imukorere indirimbo muri uwo mwaka ahita asohora album ye yambere. Mu mwaka 1962 Makeba na Belafonte baririmbe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’uwari President wa Leta zunze ubumwe z’America John F Kennedy ariko Makeba ntiyabasha gukomeza ibirori kubera ko yari arwaye ariko nubwo yahise ataha ntikunze ko agumayo kuko John Kennedy yabwiye Belafonte ko uko byaba bimeze kose agomba kubonana nawe. Belafonte nawe yahise yohereza imodoka ijya kuzana Makeba ahura na President John Kennedy uko.

Mu 1963 yasohoye album ye 2 yanakunzwe cyane aho indirimbo yaje mu indirimbo 200 zari zikunzwe kuri Billbord iza ari 86. Makeba yakunze cyane n’amahanga bituma bamenya ko yambuwe ubwenegihungu bwa Africa yepfo ubundi ibindi biguma nabyo birwanira ku mwita umwenegihungu wabyo aho uyu mudamu yatunze passport 9 ariko hari n’ibindi bihungu 10 ashobora kujya ntawumutagiriye. Ibi byanatumye banamwita umwenegihungu w’isi.

Makeba yasubiye iwabo muri Africa Yepfo ubwo yaragiye mu isabukuru ya nyakwigendera Nelson Mandela ubwo yuzuga imyaka 70 aho yinjiriye kuri passport ye yo mubufaransa aho hari ku 1 ugushyingo 1990. Makeba yakoze imirimo itandukanye ayifatanya n’ubuhanzi aho yabaye ambassador wa FAO ndetse anafata nuwari umugore wa Mandela icyo gihe Graca machel Mandela mu gufasha abana babanaga na Virus itera sida, abana babasirikare hamwe nabafite ubumuga butandukanye.

Makeba yapfuye italiki icyenda ugushyingo 2008 ubwo yaramaze kuririmba indirimbo PATAPATA muri igitaramo cyari cyiswe Castel Volturno cyaberaga mu butaliyani yicwa n’irwara y’umutima. Makeba yari umwanditsi, umuririmbyi ndetse n’umukinnyi wa Cinema.

Musubize