leta y’u Rwanda yarekuye imigabane ingana na 19.81% yari ifite muri  I&M bank kugirango igurishwe ku Isoko ry’imari n’imigabane.

1a04b227cd3f7f4390d6fea5047a6e87

Ni umuhango wayobowe na minisitiri w’imari n’igenamigambi amb. Claver Gatete wasobanuye ko gutanga iyi migabane ngo igurwe n’abikorera, bigamije gushyigikira ishoramari ryo muri bene iyi migabane ku baturage no guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane.

Amb. Gatete yahamagariye abaturage kwitabira kugura no kugurisha iyi migabane, kandi ku bwinshi bakoresheje ubushobozi bwose bafite, kuko ari amahirwe abashyiriweho.

Naho umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya I&M Bank bwana Irwin, yavuze ko afite icyizere cy’uko iyi migabane izagira ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru.

Ku ikubitiro umuguzi umwe ntazajya munsi y’imigabane 1000 kandi umugabane umwe kuri ubu ugura Frw 90 mbere yuko iyo migabane igera ku isoko rya kabiri hacururizwa imigabane n’impapuro mvunjwafaranga, agaciro k’ibanze iyo migabane ifite muri rusange  kagera ku mafaranga y’u Rwanda 99,030,400, ari nayo leta ishaka. Gusa imiterere y’ubucuruzi kuri banki nk’iyi imaze imyaka myinshi ku isoko ry’ibigo by’imari mu Rwanda igaragaza ko ubwitabire bushobora kuzaba buri hejuru.

I&M Bank yahoze ari Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda BCR yashinzwe muri 1963 nyuma gato y’uko u Rwanda rubona ubwigenge.

Musubize