Uyu munsi amwe mu ma radio yigenga akorera mu rwanda adafite ubushobozi bwo kugera kubaturage bifuza.

817ea6a693129d4d938f2cf6cc5752

Ibi ahanini ngo bituruka ku bushobozi budahagije aho usanga bene ubwo bushobozi bwo kugera kuri benshi bifuzwa bufitwe n’igitangazamakuru cya leta gusa .
kuba igitangazamakuru cyakora ibiganiro n’amakuru abaturage biyumvamo ngo ni kimwe mu biza ku isonga ryo kuba cyakunguka kikagira ubushobozi bwisumbuye ,burimo amafaramga nkuko bigaragazwa na bamwe mu bayobora ibitangazamakuru mu rwanda.

Ubu bushobozi kandi ngo buturuka kubafatanyabikorwa bagana igitangazamakuru biturutse ku kumvwa na benshi. Gusa ibi ngo ntibihagije kuko bisaba n’ubushobozi bwo kugera kuri benshi nk’uko Bagirishya Jean de Dieu umuyobozi wa Radio10 yabitangarije RadioTV10.

icyakora nubwo uyu muyobozi avuga ibi ngo hari uburyo bwatangiye bujyanye n’iterambere bwatuma uwifuza gukurikira igitangazamakuru yakibona kandi bikamworohera. Aha anatanga urugero rwo kuba abumva Radio 10, byibura 2 bya gatanu ari abo mu bihugu by’amahanga.

Inzira y’ifatwa ry’inkuru cyangwa ibiganiro kuva ku itarwa kugeza ku itangaza ryabyo si iby’ubyumva ashobora gutekereza .

Uretse imvune yo gutunganya amajwi mu buryo bunogeye abumva radiyo, inkuru ngo inakora urugendo rutari ruto kugirango igere mu nyakiramajwi nkuko Safari Lambert ukora ibya tekiniki ya Radio 10 abigaragaza.

Magingo aya umunsi mpuzamahanga wa radio usanze mu rwanda habarurwa amaradiyo 37, mugihe amwe muriyo amaze kubyara na televiziyo. Ni mugihe kandi mbere y’umwaka w’2000 mu rwanda hakoreraga radio imwe na televiziyo imwe by’igihugu gusa.

Icyakora kugeza ubu mu rwanda igitangazamakuru cya radiyo nicyo gikurikirwa na benshi kurusha ibindi.

Radio 10 ni imwe mu maradiyo yabimburiye radio zigenga mu mwaka wa 2004 ikaba yaranabyaye televiziyo. kuri ubu igera kuri 70% by’abaturage b’igihugu mu gihe hifuzwa byibuze 95%.

Musubize