Kuri iki cyumweru tariki 19 Gashyantare 2017 nibwo habaye umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze mu gikombe cya Caf Confederation Cup wahuje Rayon Sports na Wau Salaam yo muri Sudani y’Epfo. Rayon Sports yarangije umukino ari abakinnyi 10 yongeye gutsinda Wau Salaam ihita inayisezerera.

16805091_900986230044148_332148216_o

Umukino watangiye amakipe yombi akinira hagati ariko Rayon Sports ikarusha Wau Salaam guherekanya imipira gusa kubona igitego bikayigora. Ku munota wa 15 w’umukino, Mutsinzi Ange, myugariro wa Rayon Sports yahawe ikarita y’umutuku ku ikosa yari akoreye myugariro wa Wau Salaam ubwo hari hagiye guterwa koloneli ya Rayon Sports.

16880206_900986373377467_929232449_o

Ni ikosa umusifuzi wo hagati atari yabanje kubona ,umusifuzi wo kuruhande aba ariwe umubwira uko byagenze. Rayon Sports yari isigaranye abakinnyi 10 mu kibuga yakomeje gushakisha igitego.

16810271_900986690044102_1087898236_o

Ku munota wa 20 nibwo Rayon Sports yabonye igitego cya mbere kivuye ku mupira w’umuterekano watewe na Kwizera Pierrot, nyezamu wa Wau Salaam ananirwa kuwukuramo. Ku munota wa 47 Moussa Camara yahushije igitego cyabazwe, nyezamu wa Wau Salaam awukuraho ujya hanze. Ku munota wa 50 Kwizera Pierrot nabwo yari abonye ikindi gitego ariko umupira unyura hejuru gato y’izamu.

16880537_900986370044134_184293955_o


Ahagana ku munota wa 65 nibwo Nshuti Dominique Savio yinjiye mu kibuga asimbuye Irambona Eric, ari nabwo Nova Bayama yinjijwe mu kibuga asimbuye Moustapha. Ku munota wa 76, ku mupira yari ahawe na Nshuti Savio, Moussa Camara yongeye guhusha igitego cyari cyabazwe. Ku munota wa 81 Moussa Camara wari wari washakishije igitego kuva mu gice cya mbere nibwo yatsinze igitego n’umutwe.

16880626_900986473377457_934720914_o

Rayon Sports ikaba yasezereye Wau Salaam ku kinyuranyo cy’ibitego 6-0 kuko mu mukino ubanza yari yayitsinze 4-0. Mu ijonjora rikurikiyeho, Rayon Sports izahura na 11 Createurs yo mu gihugu cya Mali.

Musubize