Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yiga ku itwara ry’abantu n’ibintu mu ndege ku mugabane wa Afurika (Africa Aviation) yabereye muri Kigali Convention Center.

HE-KAacbb2

Umukuru w’igihugu yagarutse ku kamaro k’inama nk’iyi igiye gufungura inzira z’ikirere nshyashya, ibi bikazongera ubukungu buturuka mu ngendo no mubufatanye mu kirere cya Afurika.

Perezida Kagame yanatangaje ko kuba iyi nama ariyo ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika byatewe no kuba abakuru b’ibihugu  bya Afurika bariyemeje guteza imbere ingendo za Afurika, ndetse aboneraho no kuvuga ko u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu bya Afurika mu gukingurira imiryango abagenzi baturuka mu bihugu bya Afurika.

6965d200d992f8ee98ef65255ea97662

Umukuru w’igihugu yavuze ko iyo ingendo mu kirere cya Afurika zigize imbogamizi ziterwa no kuba ibihugu bimwe bigifite imbogamizi mu kwakira abagenzi banyura ku bibuga by’ibyo bihugu bidindiza itera mbere ry’ingendo z’indege kuri uyu mugabane.

Yatangaje ko yizeye ko mu myaka mike iri imbere bizajya byorohera umugenzi uri mu rugendo agana mu kindi gihugu kuko imbogamizi zabagaho ziri kuvanwaho asaba ko hongerwa ubumenyi, n’ikorana buhanga mu by’indege aho yagize ati :

“Tugomba kwita kukurenza ku bikenewe kugirango duhangane ku isoko mpuza mahanga mu ngendo z’indege ,turifuza kubona abanyarwanda benshi ndetse n’abanyafurika muri rusange bitabira umwuga wo gutwara indege, ndetse no muzindi service zo mu ndege ndetse no kwitabira gushora imari muri iyi service”

Perezida Paul Kagame yatangaje kandi ko  mu gutekereza gushinga societe Rwandair hibanzwe ku nyungu izagirira abaturarwanda

Umukuru w’igihugu avuga ko  Rwandair ikomeje kwagura ingendo zayo muri Afurika,Asia n’uburayi.

Iyi nama ibereye mu Rwanda mu gihe iki gihugu cyashyize ingufu mu kongera indege n’ingendo zazo kandi hakaba haravuguruwe ikibuga mpuzamahanga cya Kigali mu gihe hategerejwe no kubaka icya Bugesera,ibintu umukuru w’igihugu yanagarutseho mu ijambo rye.

Musubize