Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 11 Werurwe muri Lemigo Hotel habereye amatora ya Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR), Ambasaderi Munyabagisha Valens ku mwanya wa Perezida yasimbuye Robert Bayigamba.

????????????????????????????????????

Amb. Munyabagisha yatorewe ndetse ahita anarahirira kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda mu myaka ine, asimbuye Bayigamba Robert utarifuje kongera kwiyamamariza uyu mwanya.

????????????????????????????????????

Abagize Komisiyo y’amategeko ya Komite Olempike

Uyu mugabo w’imyaka 57, yatowe n’abanyamuryango 43 muri 45 bagize Inteko Rusange ya Komite Olempike bari bemerewe gutora, babiri barifata.

Mu ijambo yatanze nyuma yo kurahirira izi nshingano, Amb. Munyabagisha yavuze ko intego ze ari izo guteza imbere imikino ahereye mu mashuri, mu bana bakiri bato bagaragaza impano bakaba bafashwa kubona kaminuza zaba izo mu Rwanda no mu bihugu byo hanze.

Ati “Ikintu nemereye abanyamuryango kandi cyagaragaraga ni uko badakorera hamwe kandi tuzi ko kugira ngo igihugu gitere imbere ari uko inzego zikorera hamwe; nafashe umwanzuro kandi banyemereye ko tuzakorana n’amashyirahamwe yose ashinzwe siporo igihe cyose bishoboka bazajya bakora gahunda ahuriyeho kugira ngo duteze imbere siporo.”

????????????????????????????????????
barimo kubarura amajwi

Yakomeje agira ati “Umuco wo gutsinda utangira umuntu akiri umwana. Iyo rero mu mashuri hatari siporo zikomeye ntabwo uzafata umuntu wamaze kugira imyaka 19 irenga ngo wizere ko azaguha intsinzi kandi atarayikuranye. Icyifuzo cyacu kandi twizera ko na Minisiteri idukuriye izabidufashamo ni uko tugiye kumvisha ibigo by’amashuri na za kaminuza kugira ngo buri shuri ryose rigire ikipe ariko tunabasabe guha buruse abana bagaragaza impano mu mikino itandukanye.”

IMG_7749

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Lt Col. Rugambwa Patrice yahaye umukoro iyi komite yatowe wo kurandura imikorere mibi igaragara mu mikino mu Rwanda irimo ruswa, amarozi, abaza bishakira inyungu n’indi yose idahesha isura nziza siporo n’igihugu muri rusange ikomeza kugaragara.

????????????????????????????????????

Rwemarika Felicite umaze igihe ashinzwe Siporo y’abagore mu Rwanda yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere

Ati “Mbanze mbashimire mwese abamaze gutora. Ni inshingano zikomeye mubahaye ariko ntibazazikora bonyine, niba mushaka ko bazisohoza neza mugomba gufatanya. Ndashimira komite icyuye igihe ku kazi gakomeye yakoze, kandi ndabasaba ko igihe yajya ikenerwa n’iyi igiyeho kubera ubunararibonye ifite yajya itanga umusanzu wayo.”

????????????????????????????????????
 

Abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino

“Kuri perezida mushya, ndabizi aka kazi ntikoroshye ariko ku bunararibonye bwawe nizeye ko uzakorana n’itsinda mufatanyije kandi muzabigeraho.

????????????????????????????????????
 

Bizimana Dominique wamenyekaniye muri NPC ubwo yiyamamazaga

Minispoc ihari kugira ngo ikorane n’inzego za siporo ariko ndasaba ko niba dushaka gutera imbere mureke tugire gahunda, dukorere mu mucyo kandi imigenzereze idahwitse ihanwe nta mbabazi.”

IMG_7756

Nyuma y’amatora hafashwe ifoto y’urwibutso

Uko amatora yagenze

Perezida: Munyabagisha Valens, amajwi 43 kuri 45

Visi Perezida wa mbere: Rwemarika Felicite amajwi 43 kuri 45

Visi Perezida wa kabiri: Bizimana Festus amajwi 42 kuri 45

Umunyababanga Mukuru:Bizimana Dominique n’amajwi 42 kuri 45

Umubitsi: Ingabire Alice

Ku mwanya w’abajyanama: E’gairma Hermine yabonye amajwi 35,Nzabanterura Eugene agira abona amajwi 35.

Umugenzuzi w’imanari ari we Umwari Josette yabonye amajwi 45 kuri 45.

Musubize