Umunyamabanga wa Leta Rex Tillerson, Ntazitabira inama ya OTAN, ahubwo agiye mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya . Tom Shannon niwe uzahagararira USA muri iyi nama izaba mu kwezi kwa 4.

16b15a91f4f07695627fc6a97fa644

Inama y’umuryango wo gutabarana OTAN izitabirwa n’ibihugu 28, ariko bihuriye ku mpungenge zimwe z’icyo ubutegetsi bwa Trump bubateganyiriza.

Donald Trump yakunze kunenga imikorere y’uyu muryango avuga ko hari ibihugu bidatanga umusanzu bisabwamuri wo kurinda umutekano. Ntiyazuyaje no kuvugako bibaye ngombwa” Amerika yasezera muri uyu muryango wa OTAN”.

Vice President wa Leta zunze ubumwe za Amerika Mike Pence yasobanuye ko icyo Trump ashaka ari uko ibihugu byisubiraho.

Ariko kuri ino ncuro igikorwa cya Tillerson cyo gusiga inama y’abashinzwe ububanyi n’amahanga muri bihugu binyamuryango, akohereza umwungiriza we gifatwa nko kwerekana ko Amerika ishishikajwe no kunga umubano n’ibihugu by’ibihangange kurusha gukomeza ubucuti n’ibihugu bamaranye imyaka kandi bishingira cyane kuri leta zunze ubumwe za Amerika mu by’umutekano nk’uko Reuters ibitangaza.

tillerson-be75d

tillerson-

Rex Tillerson azwiho kuba yaragiranye umubano wihariye na leta y’u Burusiya ubwo yari akuriye EXXON Mobil, ategerejweho kandi kubanza kwakira President w’u Bubushinwa Xi- Jin Ping mbere yo kwerekeza I Moscow mu kwezi kwa kane.

Ariko Leta y’uburusiya yo ntiyemeza cyangwa ngo ihakane iby’uru ruzinduko rwa Tillerson. Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burusiya Maria Zakharova yatangarije Reuters ko igitangaje ari ukumva amakuru y’ibanga nk’ayo mu bitangazamakuru. Ati” abavugaga ko uburusiya bwiba amabanga y’abanyamerika ahubwo babanze barebere aho ibitangazamakuru byabo biyakura”, ndetse yungamo Ati ese basanze ari abanyamerika ubwabo babikoze.”

Musubize