Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yatumije abahagarariye amakoperative yo gutwara abantu kuri moto kugira ngo isesengure ibibazo bigaragara muri uwo mwuga.

mOTOj6fbde

Bimwe mu bibazo byugarije amakoperative y’abakora uwo mwuga ni imicungire mibi y’amakoperative yabo, aho bamwe mu babayobora bakomeje kurangwa n’imucungire idahwitse. Hari n’ibibazo byo kubona ibyangombwa bitangwa na RURA aho buri koperative isabwa moto 100 n’amafaranga 800.000, bikaba bigora amwe mu makoperative, ndetse n’imikorere idahwitse n’abashinzwe umutekano mu makoperative.

d6f50c33641d31422337d11a50f5a8cd

Abagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu nteko ishinga amategeko basuzumye ibi bibazo nyuma y’abo babigejejweho n’umwe mu bamotari wandikiye abadepite bagize iyo komisiyo abasaba gukurikirana ibyo bibazo.

Musubize