Impunzi zizashobora kwinangira zanga gutaha mu Rwanda nyuma ya Taliki ya 31 Ukuboza 2017 taliki ntarengwa bashyiriweho yo gusubira mu gihugu cyabo bashobora kuzafatirwa ibihano.

 

dadaab

Abashobora kwinangira banga gusubira mu gihugu cyabo nyuma y’italiki 31 Ukuboza 2017 ngo hari ibyemezo bashobora gufatirwa , abifuza gukomeza kubayo bibishaka bagahabwa ibyangombwa.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere taliki 2 Mata 2017 hano i Kigali ubwo hateraniraga inama ibanziriza iya nyuma izabera muri Congo Brazaville uyu mwaka , aho Minisitiri Mukantabana yavuze ko u Rwanda rumeze gutegura inkambi 2 zizakira abatahutse, yagize ati:“Ubu twamaze gutegura inkambi 2 harimo iya Nyarushishi na Kijote zizafasha kwakira impunzi z’Abanyarwanda basaga ibihumbi 10 bagiye gutahuka bava muri Congo Brazaville , bitarenze taliki ya 31 Ukuboza 2017, ubwo izo mpunzi z’Abanyarwanda zizaba zitakaje sitati y’ubuhunzi”. yakomeje avuga ko amafaranga impunzi zahabwaga na HCR yayongereye ku buryo umuntu mukuru azagenerwa amadolari y’Amerika 250, umwana agahabwa 150 akaba ari amafaranga fatizo azabunganira mu gutangiza imirimo ibyara inyungu idashyingiye ku buhinzi izatuma bakomeza ubuzima busanzwe.

download

Umuyobozi wa HCR mu Rwanda Azzam Sabber , yashimye ibyo u Rwanda rwakoze mu birebana no gushikiriza Abanyarwanda baba mu Congo Brazaville ndetse no mu ibindi bihugu gutaha mu gihugu cyabo kubushake mbere yuko italiki nyirizina ya 31 Ukuboza 2017 igera.

Twababwira ko u Rwanda na Congo Brazaville bumvikanye mu mwaka ushize mu nama yabereye muri icyo gihugu , hagamijwe gushishikariza impunzi z’abanyarwanda zisaga ibihumbi 10 gutaha mu gihugu cyabo ku bushake .

Muri izo mpunzi hari izigera kuri 99 zagaragaje ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ko ari zo ziteguye gutaha mbere y’iyo taliki, mu gihe hari abandi basabye ibyangombwa byo kugumayo.

African children singing Christian songs in a refugee camp in Malawi, Africa. Most of them are orphans as a result of civil wars in the area (1993), child, victims of war, violence. African children in camp. Malawi Africa refugee camp for children.

Musubize