Kutagira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, isoni n’ubwoba bwo kubaza no kutabona umuntu bizeye bagisha inama, ni bimwe mu bibazo abana b’abakobwa bakunze guhura na byo, ndetse bikabagiraho ingaruka zirimo no gutwara inda zitateganyijwe.

DSC_9111

Mu rwego rwo kubarinda gukomeza guhura n’ibi bibazo, Ikigo Babyl Rwanda gisanzwe gifasha abarwayi n’abaganga hifashishijwe ikoranabuhanga, kigiye gushyiraho uburyo bwihariye bufasha abana b’abakobwa kubona ibisubizo by’ibibazo byose bibaza no guhabwa serivisi z’ubuvuzi binyuze kuri telefoni igendanwa.

Ubwo ku wa 4 Mata 2017, habaga ikiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Babyl Rwanda, Tracey McNeil yavuze ko izi serivisi zatangiye gutangwa, bakaba barahawe inkunga na Spring Accelerator isanzwe ifasha imishinga izana impinduka mu buzima bw’abakobwa, kugira ngo zirusheho kunozwa.

DSC_9201

Ati” Tuzarushaho kunoza uburyo abana b’abakobwa babona serivisi zirebana n’ubuzima bw’imyororokere. Tuzagerageza gufasha umuryango nyarwanda kurwanya inda zitateganyijwe ku bangavu. Tuzanakorana n’abaturage, ibigo by’amashuri n’abandi bafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Ubuzima.”

Yakomeje avuga ko bazashyiraho abaganga n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bafite ubushobozi bwo gusubiza ibibazo byose bijyanye n’ubuzima, umwana w’umukobwa yibaza.

Umuyobozi wa Spring Accelerator mu Rwanda, Grace Mugabekazi yavuze ko mu gihe kingana n’amezi icyenda, bazakorana na Babyl kugira ngo banonosore uyu mushinga ugamije gufasha abana b’abakobwa kugera kuri serivisi z’ubuzima kandi bitabagoye.

DSC_9195

Ati” Umwana w’umukobwa iyo ageze mu gihe cy’ubukure, aba afite ibibazo byinshi yibaza, afite amakuru atandukanye abona, rimwe na rimwe amuyobya, bikaba byatuma atwara inda akiri muto. Izi serivisi za Babyl zizafasha abana b’abakobwa kuvugana n’abaganga, babagire inama.”

Iyi serivisi nshya ya Babyl yitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu gusigasira ubuzima bw’abana b’abakobwa, dore ko bizajya byoroha kuba bakwirekura bakavuga ibyo batekereza n’ibibazo byose bafite, kuko bazaba batarebana n’uwo bavugana ngo bibe byabatera isoni.

Uretse inkunga ya Spring Accelerator kandi, Babyl yanahawe inkunga n’Umuryango Dubai Expo 20/20, izakoreshwa mu kurushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi zisanzwe zihabwa abarwayi hakoreshejwe telefoni igendanwa.

Kuva mu mpera za 2016, Babyl yatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi aho umuntu ufite smartphone abasha kuvugana n’inzobere mu buvuzi (doctors) akoresheje porogaramu (App) mu gihe abafite telefoni zisanzwe bazibona banyuze kuri *811#.

Kugeza ubu abasaga ibihumbi 380 nibo bamaze kwiyandikisha kugira ngo babashe gukoresha serivisi za Babyl mu gihe abarenga ibihumbi 90 bo bahawe gahunda zo kubonana na muganga binyuze muri ubu buryo.

Musubize