Komisiyo y’ igihugu y’ amatora (NEC) iributsa imitwe ya politiki kutakira inkunga ziva hanze, kugira ngo izifashishe mu kwiyamamaza no mu matora nyir’ izina y’ umukuru w’ igihugu, yitezwe mu ntangiro z’ ukwezi kwa munani uyu mwaka wa 2017.

00e787487b7e1c8999be6be64591c5

NEC ivuga ko leta igenera I nkunga y’ amafaranga abakandida, yaba abigenga cg abava mu mitwe ya politiki, usibye ko aya mafaranga bayahabwa nyuma y’ amatora ; byose ngo ku nyungu rusange, zirimo n’ iz’ umutekano w’ igihugu. Komisiyo y’ igihugu y’ amatora NEC ivuga ko ari inshingano za leta gutera inkunga mu buryo bw’ amikoro, abiyamamaza mu matora y’ inteko ishinga amategeko n’ ay’ umukuru w’ igihugu. Ni inkunga NEC ihamya ko itangwa ku buryo bungana, yaba ku bakandida bigenga, cyangwa ab’ imitwe ya politiki, ngo igatangwa hagendewe uko ingengo y’ imari ya leta yabigennye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles MUNYANEZA asobanura ko iyi nkunga mu mafaranga ihabwa umukandida nibura wagize 5% by’ amajwi, bivuze ko ayahabwa nyuma y’ amatora aho kuba mbere bitandukanye n’ uko bigenda muri bimwe mu bihugu. Yagize ati” Hari aho biba mu bihugu bimwe na bimwe, ugasanga n’ uzi ko niyiyamamaza azabona ijwi rimwe, akiyamamaza kuko agomba guhabwa ayo mafaranga. Hari n’ abiyamamaza ugasanga ku munsi wa nyuma w’ amatora akuyemo kandidatire, akeneye ayo mafaranga. Umuntu agomba kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika abihagazeho “serieux” ! Ngira ngo rero twebwe twanze ako kajagari, twirinda ko umuntu yajya mu matora acungira ku mafaranga leta izaguha.

Charles MUNYANEZA akomeza avuga ko nta mukandida witegura kwiyamamaza ugomba kuba yaka abaturage amafaranga ngo azabimufashemo. Cyakora ngo imitwe ya politiki yemerewe kubikora mu buryo abayoboke basanzwe bayishyigikira no mu bindi bikorwa, burimo no gukusanya imisanzu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora avuga ko imibanire n’imitwe ya politiki yo mu bindi bihugu itabujijwe gusa bakwitondera uburyo bikorwamo mu rwego rwo kurinda imvururu zabivamo zikagaruka igihugu. Munyaneza yagize ati”Akenshi ibintu nk’ ibyo bishobora guhungabanya umutekano w’ igihugu, bitewe n’ aho inkunga yavuye, n’ uwo bayihaye, n’ icyo bamushakaho. Ibyo mbivuze nk’ umuntu ufite ubunararibonye ku ho mbona babyemera. Umutwe wa polikiti wo mu Rwanda ushobora kugirana umubano n’ undi w’ahandi yenda kubera umuyoboro bahuriyeho. Uwo mubano ubaho kandi turawemera n’ itegeko rirawemera. Icyo twavuze gusa ni ibijyanye no kuba umutwe wa politiki uri hanze watera inkunga uri mu Rwanda mu bijyanye no kwiyamamaza”.

Hagati aho komisiyo y’ igihugu y’ amatora isaba imitwe ya politiki gushishikariza abayoboke kwitabira ibikorwa bitegura amatora, birimo no kwiyandikisha ku ilisiti y’ itora, mu gihe hagitegerejwe gutanga abakandida, n’ ibikorwa byo kwiyamamaza, bizakurikirwa n’ amatora nyir’ izina y’ umukuru w’ igihugu, ateganijwe taliki ya gatatu n’ iya kane z’ ukwezi kwa munani uyu mwaka wa 2017.

Musubize