Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia aherekejwe n’umugore we Roman Tesfaye bamaze kwakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame. Baje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihu.

Uruzinduko rwa Hailemariam Desalegn mu Rwanda rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi usanzwe utajegajega nk’uko byemejwe na Perezida Kagame mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ari muri Ethiopia.

Hailemariam Desalegn mu ruzinduko rwe arasura ibikorwa binyuranye by’iterambere muri Kigali no mu karere ka Rwamagana.

Abayobozi bombi bazagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Mme Roman Tesfaye nawe azasura bimwe mu bikorwa n’imishinga yo guteza imbere umugore, kurengera uburenganzira bwe no kwimakaza uburinganire bw’abashakanye.

U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bigirana ubufatanye mu bya gisirikare no mu by’ingendo z’indege n’imikoreshereze y’ikirere.

U Rwanda kandi rufite umushinga wo kugura amashanyarazi angana na 400MW muri Ethipiopia.

Musubize