Diane Rwigara, umukobwa w’umunyemari Rwigara Assinapol uherutse kwitaba Imana azize impanuka y’imodoka, yashimangiye ko yizeye gutsinda amatora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama uyu mwaka, ndetse atangaza ibyo azakora naramuka atsinze amatora birimo kurwanya inzara n’akarengane mu banyarwanda.

00400963-d4f2617bd654bdd346a4b7038a40e226-arc614x376-w285-us1

Diane  Shima Rwigara w’imyaka 35 ni mushya muri Politike mu Rwanda ariko yabwiye itangazamakuru ko ubunararibonye afite mu kuyobora ibikorw by’ubucuruzi haba mu Rwanda ndetse no hanze ari bwo ashingiraho  ubushobozi bwo kuyobora igihugu igihe yaba atowe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu   wa gatatu  nibwo Diane Shima Rwigara yatangaje ku mugaragaro ko afite ubushake bwo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba mu kwezi kwa munani.

Mu bibazo Diane Rwigara yabajijwe, harimo icy’uko yaba atujuje ibisabwa ngo yiyamamaze birimo imyaka 35, ariko aha yasubije ko ari yo myaka 35 ubu ayujuje bityo icyo kitazamubera imbogamizi. Yavuze kandi ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu bijyanye n’imari n’ibaruramari.

Uyu Mukobwa ni mushya muri Politike nta gikorwa na kimwe we ku giti cye yigeze yumvikanamo gifite aho gihuriye na Politike,ibi byatumye itangazamakuru rimubaza icyashingiraho ubushobozi bwe bwo kuyobora igihugu,Diane Shima Rwigara  avuga ko ubunararibonye mu kuyobora ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda ndetse no hanze aribyo ashingiraho icyizere ku gushobora kuyobora igihugu.

Diane Shima Rwigara yumvikana nk’udatewe impungenge na nkeya zo kuba nta bunararibonye na buke afite mu bikorwa bya politike dore kuri we icyo bivuze kuba umunyapolitike.

Diane Shima Rwigara niwe mugore wa mbere kugeza ubu ugaragaje ko  ashaka kwiyamamariza  umwanya w’umukuru w’igihugu ariko aje asanga abandi bantu ku giti cyabo nabo bagaragaje ubushake bwo guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu,barimo Mpayimana Philipe,Padiri Nahimana Thomas ndetse na Jean Mbanda.

Uretse Paul Kagame wabisabwe na benshi bo mu Ishyaka rya FPR Inkotanyi n’andi mashyaka atandukanye yo mu Rwanda ndetse na we ubwe akavuga ko yemeye kuziyamamaza, Dr Frank Habineza wo mu ishyaka rya Green Party na we yamaze kwemezwa n’ishyaka rye, Padiri Nahimana Thomas uba mu Bufaransa na we yakomeje kuvuga ko aziyamamaza n’ubwo ibye byakomeje kuzamo urujijo, hakaza kandi Philippe Mpayimana wavuye mu Bufaransa aje kwiyamamaza ku giti cye na Jean Daniel Mbanda uba muri Canada watangaje ko azaza kwiyamamaza n’ubwo yasubitse urugendo ibye bikaba bitarasobanuka.

Musubize