kibazo cy’imikorere mibi y’abakora akazi ko gutwara abantu kuri Moto bazwi ku izina ry’abamotari kigiye gushyikirizwa minisitiri w’intebe. Kugirango guverinoma itange umurongo ngenderwaho.

7a43102a4032e85c4ee59980185299

Akajagari kari mu mikorere y’abamotari n’amakoperative yabo ngo gakurura n’umutekano mucye ku banyarwanda n’igihombo ku bashoyemo imari. Abagize uruhare mu kunyereza umutungo w’aya makoperative bagatangira gukurikiranwa muri uku kwezi kwa Gatanu. Umwanzuro wafatiwe imbere y’abadepite, inzego bireba arizo urwego rw’amakoperative, Polisi y’igihugu, Minisiteri y’ubucuruzi ihagarariwe na Minisitiri Francois Kanimba ndetse na Minisiteri y’ubutabera yari ihagarariwe na Minisiteri Johnson Businge, akaba n’intumwa nkuru ya Leta.

Minisitiri Businge yagize ati “Minisitiri w’intebe azabe ariwe uzajyena urwego rushinzwe bidasubirwaho imikorere y’abamotari.” Benshi bakunze kugaragaza ko baheze mu gihirahiro, hagati y’u rwego ngenzuramikorere RURA rubaha uburenganzira bwo gutwara abantu ; Urwego rushinzwe Amakoperative RCA, ndetse na Polisi y’igihugu kuko ishinzwe kubahiriza umutekano mu muhanda. By’umwihariko ku kibazo cy’impushya zo gutwara abagenzi. Abamotari bavuga ko mu mashyirahamwe amwe batanze amafaranga ariko hashira umwaka bataragezwaho izo mpushya. Kandi ngo ntibibuza Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda kubafata.

Aha niho Komiseri wa polisi George Rumanzi asobanura ko polisi yafashe umwanzuro wo kubika ibyangombwa byabo byo gutwara ibinyabiziga kuko abenshi nta n’ahantu hazwi bakorera. Yagize ati “ariko uretse n’abamotari ba baringa hari na koperative za baringa ziduhangayikishije.” Abari abayobozi bazo bazigize izabo, bakira imisanzu y’abanyamuryango ariko ntishobora kugera kuri RURA. Komiseri Rumanzi ati” Twakurikiranye icyo kibazo muri RURA batwereka ko izo Koperative zitazwi.” Izi zirimo 20 zasabiwe guseswa.

Polisi y’igihugu igaragaza ko nta karengane kaba mu buryo ikurikirana aba bazwi ku izina ry’abamotari ; Ngo kuri ubu ibitse moto zigera ku 2500 ariko kuko abari bazitwaye bafatiwe mu makosa n’ibyaha bitandukanye bagatoroka, ubu habuze ba nyirazo. Ibi ngo ni ibibazo byiganje mu Mujyi wa Kigali, ariko no mu bice by’icyaro ngo hari ababuze uko akorera mu mucyo kuko mu duce bakoreramo badashobora kubona umubare usabwa w’abantu 10 ngo bagire koperative.

U rwego rwa Polisi rugaragaza ko gusesa aya atari umuti ku kibazo cy’umutekano mucye bamwe muribo bateza kuko amakoperative akora neza yo abafasha mu gukurikirana Moto zakoreshejwe ibyaha ndetse no kumenya abari bazitwaye muri icyo gihe. Gusa nk’uko bitangazwa n’urwego rw’amakoperative RCA ; ngo mu rwego rwo gukurikirana imicungire mibi y’amakoperative y’abamotari, ubu bamaze kubona ibimenyetso bashingiraho baryoza abayobozi bayo imicungire mibi, no kunyereza umutungo. Dore ko mbere bivugwa nta bimenyetso byari muri raporo, Apollo Munanura ukuriye uru rwego atanga iminsi ya vuba aha muri uku kwezi kwa gatanu.

Musubize