Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka ngo irateganya kugabanya inkunga yageneraga agace k’uburasirazuba bw’Afurika nubwo ngo iyo yatangaga nayo itarihagije.

dda9a1082b967ce6d8566d1a1b3851

Inkuru ya the eastafrican ivuga ko USA igiye kugabanya inkunga yatangaga mu myaka 3 ishize ikava kuri milliyari 3 na miliyoni 75 ikagera kuri milliyari 3 na milliyoni 6 z’amadolari y’amerika. Ni ku mpamvu iki guhugu kivuga ko kizakoresha amafaranga menshi nubwo iterekanye aho azakoreshwa. Icyakora ngo muri kopi z’impapuro za “budget” igenewe inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika itanga muri rusange ngo yagabanutseho byibuze 30.8%.

Igihugu cya Kenya ngo gishobora kuba aricyo kibihomberamo kurusha ibindi bihugu kuko cyakiraga iyi nkunga kurusha ibindi bihugu aho mu myaka 3, cyihariye milliyari 1 na milliyoni zirenga 30 ariko mu mpera zayo ikabona milliyoni 530 z’amadolari y’amerika gusa. Aya iki gihugu kikayifashisha muri serivise z’ubuzima.

Amakuru avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza ku isonga mu gutanga inkunga mu bihugu by’Afurika, aho gitanga milliyari 9 z’amadolari y’amerika ,kigakurikirwa n’ubwami bw’Ubwongereza butanga milliyari 4 naho ubufaransa bugatanga 2 z’amadolari y’amerika.

Musubize