Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Madame Louise Mushikiwabo yabwiye abagize Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (European Union) ko inyungu bafite mu matora yo mu Rwanda ari nazo Abanyarwanda bafite mu matora azaba mu bihugu by’iwabo by’u Burayi.

CAS_RwandaCabinetMinister-34

Ibi yabivuze kuri uyu wa 9 Gicurasi 2017 ubwo hizihizwaga umunsi w’Uburayi (European Day), Kacyiru mu rugo rwa Ambasaderi w’uyu Muryango mu Rwanda, Michael Ryan.

Aha niho Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko nk’uko n’u Burayi butazohereza indorerezi zabwo mu matora azaba mu Rwanda, ko n’u Rwanda nta ndorerezi ruzohereza mu matora azaba mu Burayi kandi ko u Rwanda bitazarubuza gukurikirana iby’ayo matora.

Mushikiwabo, aha yasubizaga ku ijambo Ambasaderi Ryan ku matora azaba mu Rwanda.

Ambasaderi Ryan yari yavuze ko nubwo u Burayi butazoherereza indorerezi mu matora yo mu Rwanda ariko buzakurikiranira hafi uko azagenda, kandi ko buzatanga ibitekerezo byabwo by’uko yagenze n’ibyo bubona byatuma arushaho kugenda neza.

Ryan yagize ati “munyemerere ngire icyo mvuga ku kubura kw’indorerezi z’Ubumwe bw’Uburayi byabereye nk’ibitangaza benshi, ariko Madamu Minisitiri nakwizeza ko abadiplomate b’Umuryango w’Abibumbye bazakira ubutumire bwa Komisiyo y’Amatora nk’uko twabikoze mu 2010, na 2013 dusura ahabera amatora ndetse n’ahazabarirwa amajwi y’amatora hose mu gihugu ku wa 4 Nyakanga 2017.”

Aya magambo niyo Minisitiri Mushikiwabo yavuze asa n’usubiza avuga ko n’u Rwanda ruzakurikiranira hafi iby’amatora y’u Burayi nk’uko n’u Burayi buzagenzura amatora yo mu Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Kandi nabizeza ko, nshuti Ambasaderi Michael namwe nshuti ko inyungu mufite mu matora ya Perezida wa Repubulika agiye kuba mu Rwanda isa neza n’inyungu natwe Abanyarwanda dufite mu matora menshi ari kuba mu Burayi uyu mwaka.”

Yungamo ati “Cyo kimwe na mwe [Ubumwe bw’u Burayi], ntituzohereza indorerezi ariko tuzaba tuyakurikiranira hafi nk’uko twagiye tubikora mu myaka yabanje mu matora mwagiye mukora mu bihugu byo mu Burayi by’inshuti n’u Rwanda n’ibifatanyabikorwa.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko hari bimwe u Burayi butabona kimwe n’ibihugu bya Afurika, ariko ko bitagombye kuba imbogamizi ahubwo hagombye kwitabwa cyane ku bihuza imigabane yombi hongerwa gukorana kurusha gushwana.

Minisitiri Mushikiwabo yibukije Ambasaderi Ryan ko mu Burayi naho hakigaragara ibibazo bya Politiki cyo kimwe nko muri Afurika, yerekana ko byose ariko byakemurwa no kujya hamwe bakaganira.

Yagize ati “Ibibazo biheruka kugaragara mu Burayi, si byinshi cyane, bisa nk’ibiri kugaragara hirya no hino ku Isi bigasa nk’ibyo natwe turi kubona ku mugabane wa Afurika kuko turi gusabwa n’abaturage bacu ibintu bisa kandi twizera ko ibiganiro byagutse bifungurira ijambo buri wese no gufatanya hagati y’imigabane yacu hamwe n’ibihugu by’inshuti by’u Burayi twumva ko byafasha ibi bihugu mu buryo nyabwo.”

Mushikiwabo yavuze ko kuba hari ibitandukanye abaturage b’iyi migabane byagombye gufatwa nk’amahirwe abihuza bityo buri gihugu kigafasha ikindi byose birangamiye kujya imbere icyarimwe muri ubwo bufatanye rusange ku mpande zombi ku baturage ba Afurika no ku baturage b’u Burayi.

Mushikiwabo yagize ati “Tuzakomeza kugira ibiganiro bifite igisobanuro ku mpande zombi turangamiye iterambere ry’ejo hazaza rimwe twembi nk’abaturage bamwe batuye umugabane.”

Uburayi bwizihizaga imyaka 60 bumaze bubayeho, n’ubufatanye burambye u Burayi bumaze bukorana n’ibindi bihugu harimo n’u Rwanda mu bijyanye n’ubutwererane mu bya Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Uburezi n’ibindi.

Mu mwaka ushize wa 2016, u Burayi bwateye u Rwanda inkunga ibarirwa muri miliyoni 468 z’Amadolari ya Amerika (angana na miliyari zirenga 386 mu mafaranga y’u Rwanda).

Uwihanganye Hardy

Musubize