Guverinema ya Uganda irasaba inkunga mpuzamahanga yo gufasha impunzi zikomeje kwiyongera mu gihugu ziva muri Sudani y’Epfo.

fd85e399d04225aaa3ea1bd2e2d993

Ijwi ry’amerika ryanditse ko uku kwiyongera kw’impunzi gutuma abaturage zihasanga barushaho gukena. Imiryango itanga imfashanyo igaragaza kandi ibyo kwita ku buzima bw’izo mpunzi, kuko Malariya ikomeje guhitana benshi muri izi mpunzi kubera umubare munini mu gihe n’imfashanyo ikiri nke.

Radio Ijwi ry’amerika ikomeza ivuga ko kuri ubu Uganda icumbikiye impunzi zigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200. Muri abo, ibihumbi 920 baturuka muri Sudani y’Epfo.

Minisitiri w’intebe wa Uganda Ruhakana Rugunda, avuga ko igihugu cye cyagiye cyakira impunzi hafi 2,000 k’umunsi muri aya mezi atandatu ashize. Minisitiri w’intebe wa Uganda yemeza ko icyakora iki kibazo cy’ubucye bw’imfashanyo ku mpunzi gishobora kubonerwa umuti vuba.

Ni mu kwezi gutaha kwa 6, perezida wa Uganda Yoweri Museveni, umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres n’ishami rya Loni ryita ku mpunzi HCR, bazahurira mu nama y’ubufatanye ku mpunzi. Intego ni ugushyira hamwe miliyari ebyiri z’amadorali buri mwaka yazafasha gusiba icyuho muri iyi myaka ine iri imbere.

Musubize