Ingabo za Uganda zari zaragiye mu bikorwa byo guhashya umutwe wa Lord Resistance Army wa Joseph Kony n’inyeshyamba ze zirashinjwa gufata abagore ku ngufu muri Repubulika ya Centre-Afurika.

4e4014fbe28b2d188b0ab71d304448

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch watangaje ko abagore bafashwe ku ngufu ari 13 guhera muri 2015.

Mu bagore 13 n’abakobwa batatu babajijwe na Human Rights Watch, bemeje ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingabo za Uganda zari mu bikorwa byo guhiga Kony mu mujyi wa Obo.

BBC yatangaje ko hari abandi bagore n’abakobwa bashobora kuba barafashwe n’izo ngabo ntibatange amakuru.

Ingabo za Uganda zafatanyaga n’iza Amerika mu guhiga no kurwanya ingabo za Lord Resistance Army za Joseph Kony. Izo ngabo mu kwezi gushize nibwo zatangaje ko zihagaritse ibikorwa byo guhiga uwo mugabo ndetse zitangira kuva muri Centrafurika.

Musubize