Ibi byakozwe ubwo hatangizwaga ku rwego rw’igihugu icyumweru ngarukamwaka cyahariwe ibikorwa bya polisi y’u Rwanda (Police Week)

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 16 Gicuransi 2017 Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigarama, mu gukora umuganda aho bakoze umuhanda.

Igikorwa cyo gukora umuganda  cyakurikiwe no gutaha inzu 155 zahawe amashanyarazi akomoka ku imirasire y’izuba hamwe n’ivomo ry’amazi meza byakozwe na Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko iki ari igihe cyo kwisuzuma kugira ngo harebwe icyo igihugu kigezeho mu myaka 17 polisi ibayeho ndetse inakora ibikorwa bigamije kubungabunga umutekano n’iby’iterambere.

Yagize ati:“Hashize imyaka 17 Polisi y’u Rwanda ibayeho, ubu turimo gusuzuma ibyo tumaze kugeraho kuva Polisi y’u Rwanda yashingwa mu 2000, ibu twaje hano kwifatanya n’abaturage mubikorwa by’iterambere“.  

Yakomeje asaba abaturage bari aho  kubungabunga umutekano kuko ibigerwaho byose ariwo biba bishamikiyeho, akomeza abibutsa  ko bagomba gufatanya na polisi mu kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge bigaragara cyane muri aka karere batuyemo, birimo urumogi ruhanyuzwa ruvuye muri Tanzania n’inzoga z’inkorano rimwe na rimwe zinateza umutekano mucye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimangiye ko igihugu kimaze kugera kuri byinshi gishingira ku miyoborere myiza, anabasaba kubisigasira kugira ngo bizabashe kubageza ku iterambere.Yakomeje asaba abahawe ibyo bikorwaremezo kuzabifata neza  kuko ari bo bifitiye akamaro aho kuba polisi cyangwa leta nkuko bamwe babyibwira.

Igikorwa cya Police-week kizibanda mugukora ibikorwaremezo, harimo kugeza amazi meza ku banyarwanda batuye mucyaro cya kure, kubaha amashanyarazi, no kubakangurira kurwanya ibiyobyabwenge.

 

Musubize